Bobi Wine yavuze urwo yaboneye Entebbe ku munsi w’ejo
Ku gicamunsi cy’ejo ku wa kane tariki ya 20 Nzeri, ni bwo Robert Ssentamu Kyagulanyi yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Entebbe akubutse muri leta zunze Ubumwe za Amerika aho yari amaze ibyumweru birenga 2 yaragiye kwivuza.
Ubwo Bobi Wine yageraga Entebbe ku munsi w’ejo avuye i Nairobi muri Kenya aho yari yabanje kunyura, yaje kuburirwa irengero ndetse ibinyamakuru byo muri Uganda byandika ko ko yongeye gutabwa muri yombi akajyanwa ahantu hatazwi.
Nyuma Polisi ya Uganda mu itangazo yasohoye, yahakanye ko nta muntu n’umwe wigeze ata muri yombi Bobi Wine, ndetse ko yatwawe mu mahoro akajyanwa iwe mu rugo i Magere.
N’ubwo Igipolisi kivuga ibi, Bobi Wine we avuga ko ibyo yakorewe bisa no gutabwa muri yombi cyangwa gushimutwa bijyanye n’uburyo yatwawemo. Ni mu butumwa burebure yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter.
Bobi Wine yagize ati”Nyuma y’iminsi myinshi ndi ahantu ha kure, nejejwe no kuba ngarutse mu rugo. Ku munsi w’ejo ibintu byari urusobe nk’uko byari bimeze ubwo nagendaga. Leta yataye urusoni rwose. Birababaje ukuntu inzego z’umutekano zikomeje kwangiza uburenganzira bwacu umunsi ku munsi.”
“Nkigera Entebbe ku munsi w’ejo, nahise ntabwa muri yombi n’abantu bari bambaye imyambaro ya Polisi ndetse n’abandi bari bambaye gisivili. Bahise bankurubana muri kaburimbo, banyambura imbago zanjye banankuramo ingofero yanjye itukura!”
“Nategetswe nkwinjira mu modoka yari integereje. Navuze ko ntashaka kujya mu modoka ntazi ifite abantu ntanazi kandi ko mfite imodoka yanjye interereje, gusa ibyo navuze nta wigeze abyumva.”
“Nanabasabye ko ngendana na Hon. Winnie Kiiza twari twavanye muri Kenya muri iyo modoka, na byo banze kubyumva. Baransatse, birangira banyambuye Passport yanjye. Magingo aya sindamenya aho iherereye.”
“Banyicaje hagati y’abapolisi babiri banteraga ubwoba cyane, mu yindi modoka yarimo abapolisi bari bategereje. Bantwaye baganisha ku birindiro bya L’ONU,mperekejwe na pandagare nyinshi za Polisi ndetse n’ibikamyo bya gisirikare.”
“Bantwaranye umuvuduko w’umuvunajosi, hanyuma nyuma y’urugendo rurerure, twageze Kiira nyuma bahita bafata umuhanda werekeza Gayaza nyuma y’igihe kirekire njugunywa mu rugo rwanye i Magere.”
Bobi Wine yakomeje avuga ko uburenganzira bwe bwongeye guhutazwa, gusa ngo igifite agaciro kanini ni ubw’abacuti be, umuryango we ndetse n’abanyamategeko be biriwe batotezwa umunsi wose. Ngo abenshi muri bo batawe muri yombi, baza kurekurwa ku mugoroba kandi nta cyaha bakoze. Asanga impamvu batawe muri yombi ari uko leta yakekaga ko bashobora kujya kumwakira, ibintu afata nk’igisebo gikomeye kuri Leta ya Uganda.
Ati”Nejejwe cyane n’amafoto ndetse n’amashusho yagiye asangizwa. Ni gute inzego z’umutekano zikomeza kwambura abantu ubumntu bene aka kageni? Nabonye abantu barimo abenshi babaga bigiriye mu mirimo yabo bakubitirwa ku muhanda ujya Entebbe. Uru rugomo rugomba guhagarara.”
Bobi Wine watunguwe cyane n’umubare w’abaje kumwakira, yibukije abanya-Uganda ko ari cyo gihe cyo gucungura igihugu cyabo.