Bobi Wine yasubije abamaze igihe bamushinja kwishyira mu mwanya wa Yesu
Umudepite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine yasubije abamaze iminsi bamushinja gushaka gusimbura Yesu, nyuma y’indirimbo yari amaze gushyira hanze yise “Tuliyamabala Engule”
Iyi ndirimbo ya Bobi Wine Tuliyambala Engule bisobanura Kwambara ikamba ry’insinzi ubwo yamaraga kushyirwa ahagaragara, Abapasiteri bo mu itorero ry’Abapentekositi batangiye kumushinja ko yakoresheje imikarago yayo nabi asa n’ushaka gusimbura Yesu.
Bobi aganira n’Itangazamakuru ku biro bye biherereye ahitwa Kamwekya,yasubije aba bapisiteri ko impamvu yifashishije indirimbo zo mu rusengero ari uko na we akorera Imana kandi agakora imirimo yayo.
Yakomeje avuga ko aba bapasiteri badakwiye guta igihe bibaza ku ndirimbo ye ko ahubwo bakwiye gusabira igihugu kuko ngo kiri mubihe bikeneye Imana.
Bobi Wine yanavuze ko kuba yarakoresheje yo mu rusengero mu bikorwa bya politike nta gishya kirimo kuko ngo hari n’abandi bazikoresheje muri politike barimo Martin Luther King baharanira kugera ku nsinzi y’ibyo baharanira.
Umupasiteri wo mu itorero rya Victory mu Mujyi wa Kampala, Robert Serwadda yatangarije Chimpreports dukesha iyi nkuru ko byaba byiza Bobi Wine aretse gukoresha iyi ndirimbo kuko imikarago iyigize ari umutungo w’Imana.
Ni mugihe uwitwa Martin Ssempa we, yavuze ko Bobi Wine yafashe umwanya wa Yezu muri iyi ndirimo bityo agasaba abanyepolitiki kudakoresha iyi ndirimbo mu bikorwa byabo.
Iyi ndirimbo ‘Tuliyamabale engule’ ya Bobi Wine yashyizwe hanze taliki ya 1 Mutarama 2019, ntiyavugwaho rumwe n’abakozi b’Imana batandukanye bo muri Uganda kubera ubutumwa buyikubiyemo bugaragaza ko Bobi Wine yigize umucunguzi mu mwanya wa Yesu.
Ikindi ubutumwa bugize iyi ndirimbo busaba Abanyayuganda kwigobotora ibikomeje kubatsikamira mu buzima bwabo, ibi nabyo byatumye Abapasiteri bavuga ko yakoresheje imironko y’iyi ndirimbo muri politike kandi isanzwe ihimbaza Imana.