AmakuruImyidagaduro

Bobi Wine yashinje Polisi ya Uganda kwica nkana igitaramo yateganyaga gukora

Umudepite akanaba umuhanzi Robert Kyagulanyi Ssentamu[Bobi Wine] yeruye avuga ko Polisi ya Uganda iri gukora ibishoboka byose ngo igitaramo yateganyaga gukora gipfe.

Iki gitaramo cyari giteganyijwe kubera kuri stade y’igihugu ya Uganda iherereye i Nambole ku wa gatandatu w’iki cyumweru.

Bobi Wine yagize ati”Nk’uko twese tubizi, imyiteguro yacu yagiye ihura n’imitsepfurire[Imbogamizi]. Ibi bibazo byose byatewe no kudahozaho ndetse n’ikibazo cy’ubunyangamugayo buke ku ruhande rw’igipolisi cya Uganda.”

Bobi yahishuye ko kuva mu byumweru bike bishize, abashinzwe gutegura iki gitaramo bananiwe kubona ibyangombwa ahubwo bakirirwa basiragizwa na Polisi.

Ku bijyanye n’aho iki gitaramo cyari kuzabera, Bobi Wine yavuze ko yari yemeranyije ndetse akanishyura ubuyobozi bwa stade ya Nambole, ndetse akanabamenysha ko tariki ya 13 ari wo munsi igitaramo cye cyari kuzaberaho.

Ati”Nyuma yo kwishyura amafaranga ya Stade, umuyobozi wa Stade yarampamagaye ansaba ko nakwimura itariki kuko itariki nari nasabye Stade yari kuberaho umukino wa Uganda Cranes na Lesotho. N’ubwo twari twacyamamaje, twemeye ko Stade ikoreshwa n’ikipe y’igihugu kuko umukino wayo ari wo wari ufite agaciro kanini.”

Nyuma ngo baje kwemeranya n’ubuyobozi bwa Stade ko iki gitaramo kizaba ku wa 20 Ukwakira.

Mu itangazo uyu muhanzi yasohoye, avuga ko byose byapfuye ubwo bandikiraga Polisi bayimenyesha ko igomba gucungira umutekano abazitabira iki gitaramo.

Ati” Bijya gutangira, umuyobozi wa Polisi ushinzwe kwakira amabaruwa no kuyabika yanze gutera kashe ku yacu kugira ngo agaragaze ko itigeze yakirwa.”

“Abantu bacu barakomeje bajyana indi copy y’ibaruwa ku muyobozi ushinzwe ubushakashatsi(Ochom), ahita atwohereza ku muyobozi mukuru wa Polisi. Bakigera ku biro by’umuyobozi wa Polisi, yabohereje ku mwungiriza we na we abohereza kuri IGP Asuman Mughenyi.”

Bobi Wine avuga ko kuri Polisi babatse urwandiko ruturutse kuri Stade, bagiyeyo na bo babaka uruturutse kuri Polisi.

Nyuma ngo baje kubona ibaruwa iturutse kuri Stade ya Nambole ivuga ko umunsi w’uwa 20 Ukwakira bari basabye Stade izaba iri kuberamo ubukwe.

Ngo byabaye ngombwa ko bajya kwa Moses Kafeero uyobora Polisi ishinzwe amategeko ya Kampala, birangira abohereje ku mwungiriza we. Uyu mwungiriza ngo yahise abohereza ku biro bya gisirikare bishinzwe iperereza mu gihe baba bifuza amakuru ajyanye n’urwandiko rwa Polisi.

Abantu ba Bobi Wine  ngo basubiye ku biro bya Polisi ku wa gatanu w’icyumweru gishize, babategeka gusubirayo uyu munsi bajyanye na we. Avuga ko ubwo bageraga yo uyu munsi bababwiye ko umuyobozi wa Polisi ari hanze y’umujyi. Bobi Wine ngo yahisemo kumuhamagara, gusa ngo inshuro zose yamuhamagaye uwitabaga terefoni ye yamubwiye kenshi ko ari mu nama ku kicaro gikuru cya Polisi kuva saa mbiri z’igitondo.

Bobi Wine asoza avuga ko bakoze buri kimwe cyemewe n’amategeko, ariko bikaba bisa n’aho ubuyobozi buri gukora ibishoboka byose ngo biburizemo igitaramo cye.

Ati”Twatakaje amafaranga menshi n’igihe twamamaza tunakora imyiteguro.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger