AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Bobi Wine yarekuwe

Ejo ku wa Mbere nibwo Depite akaba n’umuhanzi ukomeye muri Uganda Bobi Wine yatawe muri yombi na Polisi yo muri Uganda, nyuma y’uko atumvaga neza impamvu inzego z’umutekano zahagaritse ku munota wa nyuma ibitaramo bye yagombaga gukora kuri pasika.

Uyu mugabo utavuga rumwe na Leta ya Uganda, yafunguwe nyuma y’amasaha make yari amaze atawe muri yombi ubwo yari mu nzira ajya mu gitaramo cyari kubera ku mucanga.

Aho Bobi Wine yafatiwe  ni naho yari kuganirira n’itangazamakuru ku mpamvu y’’ihagarikwa ry’ibi bitaramo ndetse n’ibindi bitandukanye agenda ategura bikaburizwamo ku munota wa nyuma umunsi ku w’undi..

Amashusho yafashwe yerekana abapolisi bakora mu rwego rwo kurwanya imyigaragambyo bagaragaye bamena imodoka ye i Busabala.

Polisi kandi yanamishe ibyuka biryana mu maso inatatanya abashyigikiye Bobi Wine.

Uyu muririmbyi wabaye umunyapolitike, ni umwe mu bantu bari ku isonga mu banenga bikomeye perezida Yoweri Museveni.

Indirimbo ze zivuga ku bijyanye n’imibereho zatumye akundwa cyane n’urubyiruko.

Perezida Museveni avuga ko atazihanganira ibitaramo birimo politike.

Mu butumwa bwatambukijwe ku rukuta rwe rwa Twitter buvuga ko yari “yatawe muri yombi mu buryo buhutaza”.

Ni ubutumwa bugaragaza ko bwanditswe n’undi muntu ukoresha urubuga rwe.

Twitter ubutumwa bwa @HEBobiwine: Hon. Kyagulanyi ssentamu (Bobi Wine) has been violently arrested. Admin

Gutabwa muri yombi kwa Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi cyane nka Bobi Wine byabaye nyuma y’uko ibitaramo bye by’umuziki biburijwemo ejo hashize kuri Pasika. Byari biteganyijwe kubera mu murwa mukuru wa Kampala, Arua na Lira.

Mu itangazo polisi ya Uganda yasohoye ku munsi w’ejo ku cyumweru, ivuga ko abateguye ibyo bitaramo “bananiwe kubahiriza amabwiriza akaze kurushaho ajyanye n’umutekano ndetse n’impungenge zijyanye n’ibikorwaremezo by’ahantu hari hateganyijwe kubera ibitaramo”.

Ku munsi w’ejo ku cyumweru, Bobi Wine yatangaje ko igitaramo cyahagaritswe kibaye icy’124 cye gihagaritswe kuva mu kwezi kwa cumi k’umwaka wa 2017.

Bamwe mu bategura ibitaramo by’umuziki muri Uganda bashyize igitutu kuri leta ko irimo ibahombya kuko baba bashoye menshi mu gutegura ibi bitaramo nyuma leta ikabihagarika.

Ikinyamakuru Daily Monitor kitabogamiye kuri leta ya Uganda kivuga ko ku wa kabiri w’icyumweru gishize Perezida Yoweri Museveni yahuye na bamwe mu bahanzi, abanyamuziki n’abategura ibitaramo ababwira ko bagomba gutandukanya umuziki na politiki.

Muri iyi nama, Perezida Museveni yahaye aba bahanzi miliyari ebyiri z’amashilingi ya Uganda ngo bayagabane nk’impozamarira y’ibyo bahombye ku bitaramo bateguye bigahagarikwa.

Perezida Museveni yagiriye abahanzi inama yo gutandukanya umuziki na politike, mu gihe na we muri 2016 yiyamamariza manda ya gatanu, na we yinjiye mu muziki anasohora indirimbo mu njyana ya Hip-Hop.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger