AmakuruAmakuru ashushyeInkuru z'amahangaPolitiki

Bobi Wine yahuje imbaraga na Kizza Besigye

Col.Dr Kizza Besigye umaze kwiyamamariza kuyobora Uganda inshuro enye atsindwa na Depite Robert Ssentamu Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine ukomeje kumvikana mu majwi ahanganye n’imiyoborere ya Perezida Museveni, bemeranyije guhururiza hamwe bakarwanya ubutegetsi bwa Museveni.

Aba bayobozi bombi bakunze kugaragaza ko batavuga rumwe n’ishyaka NRM riri ku butegetsi muri Uganda rihagarariwe na Perezida Museveni.

Babinyujije mu itangazo, Bobi Wine na Kizza Besigye bagaragaje ko bihurije hamwe haba mu mbaraga ndetse no mu bitekerezo mu rwego rwo gukumira burundu ingomba y’igitugu mu baturage ba Uganda.

Iri tangazo ryashyizwe ahagaragara nyuma y’ibiganiro bagiranye ku wa 6 Gicurasi, risobanura ko bamaze gufata umwanzuro  ku biganiro bikubiyemo ingingo z’ingenzi zizabafasha guhangana na Perezida Museveni.

Rigira riti “Twemeranyije ko duhuje umugambi wo gukiza Uganda ingoma y’igitugu n’ikandamiza.”

Umuvugizi w’ihuriro ‘People Power’, Joel Ssenyonyi na Depite Betty Nambooze, uvugira iryitwa ‘People’s Government’ riyobowe na Dr. Besigye baheruka kubwira abanyamakuru ko bagiye gushyira hamwe ngo bakure Museveni ku butegetsi.

Ssenyonyi yavuze ko amatsinda yabo afite ibikorwa bitandukanye azakomeza gukora ariko nyuma akazabihuza. Depite Nambooze we yavuze ko bashaka kugarura ukwishyira ukizana muri Uganda kwakuweho na Perezida Museveni.

Ku wa kabiri Bobi Wine yatangaje ko arimo gukorana inama n’abanyapolitiki bo mu mashyaka atandukanye barimo n’abo mu rya Museveni.

Dr. Besigye na Depite Bobi Wine ni abanyapolitiki batavuga rumwe na Leta iri ku bytegetsi muri Uganda, bagiye bakunda kumvikana batawe muri yombi kubera impamvu za Politike.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger