AmakuruPolitiki

Bobi Wine yahondaguwe na Polisi ya Uganda nyuma yo kumubuza kujya muri Amerika

Amakuru aturuka mu baba hafi umuhanzi akaba n’umudepite Robert Kyagulanyi Ssentamu avuga ko yahonfaguwe na Polisi ya Uganda nyuma yo guhagarika urugendo yari agiye kugirira i Washington muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Mu masaha y’umugoroba w’ejo ku wa kane ni bwo Polisi inzego zishinzwe umutekano mu gihugu cya Uganda zaburijemo urugendo uyu muhanzi yagombaga kugirira i Washington aho yari agiye kwivuza ibikomere. Ni nyuma yo kumusaga Entebbe ku kibuga cy’indege bagatuma aturira indege.

Asuman Basalirwa usanzwe ari umunyamategeko w’uyu muhanzi, yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika Associated Press ko Polisi itigeze itanga impamvu yatumye urugendo rwe ruburizwamo.

Basalirwa yavuze ko umukiriya we yahise atwarwa mu bitaro biherereye i Kampala mu murwa mukuru, nyuma yo gutwarwa mu buryo bumuhutaza.

“Polisi ya Uganda yahagaritse Bobi Wine kujya hanze mu buryo bumuhutaza kandi urukiko rwari rwabimuhereye uburenganzira ubwo rwamurekuraga by’agateganyo mu ntangiriro z’iki cyumweru. Mu by’ukuri biragoranye kubivuga.” Nicholas Opiyo, umwe mu banyamategeko bo muri Uganda.

Opiyo yongeyeho ko Polisi yamutwaye nabi bishoboka igahita imushyira muri Ambulance yari yazanye.

Iby’ikubitwa rya Bobi Wine byanemejwe na Barbie Itungo Kyagulanyi usanzwe ari umugore w’uyu mudepite.

Mu butumwa burebure uyu mugore yanditse kuri Facebook, yavuze ko inzego z’ummutekano zakubise umugabo we waborogaga asaba ubufasha.

Barbie yagize ati”Bobi yambwiye ko bakimara gufunga inzugi za ambulance bongeye kumukubita mu buryo bubabaje imbere y’abaganga b’igihugu. Bazimije amatara yo muri ambulance ubundi baramukubita. Bobi ubu yasubiye mu buribwe bukomeye aho yashyizwe mu bitaro bya Kirudu.”

Magingo aya amakuru aturuka i Kampala aravuga ko umutekano wongeye gukezwa, nyuma yo gukeka ko hashobora kwaduka imyigaragambyo ikaze yamagana ihohoterwa uyu muhanzi akomeje gukorerwa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger