AmakuruAmakuru ashushye

Bobi Wine yagize icyo avuga ku rupfu rw’umupolisi ukomeye warashwe nimugoroba

Umuhanzi akanaba Umudepite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine yatangaje ko yababajwe cyane n’urupfu rwa ASP Muhamad Kirumira wahoze ayobora Polisi muri district ya Buyende waraye yishwe arashwe.

Amakuru y’urupfu rwa Nyakwigendera Kirumira wicanwe n’umugore byavugwaga ko aru uwe yemejwe n’ubuyobozi bwa Polisi ya Uganda mu itangazo bwasohoye nimugoroba.

Itangazo Polisi ya Uganda yasohoye ryagiraga riti”Tubabajwe cyane n’urupfu rwa ASP Muhammad Kirumira wiciwe hafi y’urugo rwe i Bulenga mu ma saa tatu z’ijoro.”

“Yari kumwe n’undi mugore byemejwe ko yari uwe. Uyu na we yapfuye azize ibikomere by’amasasu akaba yapfuye ubwo yagezwaga ku bitaro bya Rubaga.”

Nyuma byaje kugaragara ko umugore wa Nyakwigendera Kirumira atari muri iyi modoka umugabo we yiciwemo.

Polisi yongeyeho iti”yari atwaye imodoka ye ikiri i Bulenga aho yarasiwe. Tubabajwe cyane n’ubu bwicanyi ndengakamere kandi turizeza guhiga aba bicanyi batagira impuhwe tukabashyikiriza ubutabera. Baruhukire mu mahoro.”

Nyuma y’urupfu rwa Kirumira wari warasezeye mu kazi muri Mutarama uyu mwaka, ubutumwa bwihanganisha bwatangiye koherezwa.

Mu babajwe n’urupfu rwe, harimo na Bobi Wine kuri ubu ubarizwa muri Amerika aho yagiye kwivuriza.

Ubutumwa bwa Bobi Wine buragira buti”Nakiriye amakuru mabi y’iraswa ry’incuti yanjye n’uwari umupolisi Muhammad Kirumira wari kumwe n’umugore we. Birababaje cyane, ni cyo gihugu dutuyemo. Nta n’umwe utuje. Igihugu cyacu kiri kuva amaraso. Ibi birababaje cyane.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger