AmakuruPolitiki

Bobi Wine yagize icyo avuga ku bo ahora ahanganye nabo

Umudepite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine avuga ko ‘People Power’ ahagarariye ifite gushikama igakomeza kurwana urugamba rutoroshye kuko abo bahanganye aria bantu bafite umutima unangiye bitewe n’uko byinshi mu byo bakora babyigiye ku bibi.

Uyu muhanzi ndetse akaba n’umunyapolitike, ubu ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Abinyujije mu itangazo yashyize ahagaragara avuga ko People Power  ihitamo gukoreha inzira z’amahoro n’ubwo urubuga rwa politiki ikiniraho rurimo ibibazo.

Riragira riti “ Abantu duhanganye nabo bigiye ku bikorwa bibi. Nka People Power, twe tuvana ibitekerezo n’inama ku bikorwa byiza. Iyi niyo mpamvu twamaganira kure ihohoterwa iryo ari ryo ryose n’iyo twashotorwa.”

Muri uru ruzinduko, Bobi Wine yahuye na Reverend Jesse L. Jackson Sir, umwe mu baharanira uburenganzira bwa muntu muri Amerika ndetse wanakoranye bya hafi na Martin Luther King Jr.

Aba bagabo bazwiho kwamagana akarengane, ubukene n’ivangura.

Bobi Wine ati “ Namubwiye ko twatewe imbaraga n’ibikorwa byabo mu buryo natwe dusaba ubwisanzure, ubutabera n’amahirwe angana. Ni iby’agaciro kwifatanya na we mu isengesho, ku bwa Uganda n’umugabane wa Afrika.

Bobi Wine yagiye muri Amerika nyuma yo gukubuka  muri Jamaica aho yari yakoreye igitaramo ndetse akabonana na Minisitiri w”Intebe w’iki gihugu.

Bobi Wine yavuze ko ahanganye nabigiye ku myitwarire mibi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger