AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Bobi Wine yagize icyo asaba Abakuru b’ibihugu byombi hagati y’umubano uri hagati y’u Rwanda na Uganda

Depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine yasabye Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame kwirinda ko haba intambara hagati y’ibihugu byombi bitewe n’umubano mwiza ibi bihugu byombi byahoze bifitanye.

Bobi Wine uhagarariye agace ka Kyadondo y’Iburasirazuba mu nteko ya Uganda, Avuga ko  u Rwanda na Uganda ari ibuhugu byakunze gushyira umukono ku masezerano atandukanye yaba ayo mu karere, ku mugabane no kurwego mpuzamahanga agamije gusigasira amahoro n’umubano.

Depte Robert Kyagulanyi abinyujije mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuwa Mbere taliki ya 4 Werurwe 2019, Avuga ko u Rwanda na Uganda byagakwiye gusigasira amasezerano atandukanye byagiye bigirana harimo ay’ubuhahirane n’ubucuruzi bityo hakabonerwaho impamvu yo kwirinda icyakwivanga mu bumwe bwahozeho.

Yagize ati “ Hejuru y’umubano w’ibihugu byombi, u Rwanda na Uganda ni abanyamuryango b’amasezerano yo mu karere na mpuzamahanga ku bucuruzi.”

Depite Kyagulanyi yakomeje kandi asaba ko Inama y’Abaminisitiri b’Umuryango w’Ibihugu by’Iburasirazuba wakwitabazwa muri iki kibazo.

Bobi Wine asaba ko inzego bireba ziramutse zinaniwe hakwitabazwa Amategeko Mpuzamahanga y’Iby’Uburenganzira bwa muntu kugira ngo hirindwe intambara hagati y’u Rwanda na Uganda.

Avuga ko Abanyayuganda n’Abanyarwanda bafite byinshi bibahuza kuruta ibibatandukanya kandi ko uku kutumvikana ari imbogamizi ku kwishyira hamwe abaturage b’impande zombi bashoyemo akayabo.

Iby’umubano udahagaze neza hagati y’u Rwanda na Uganda byatangiye kumvikana mu cyumweru gishize, ubwo ingendo hagati y’ibihugu byombi zabaye nk’izihagaritswe nyuma y’ifungwa ry’imipaka ihuza ibi bihugu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger