AmakuruPolitiki

Bobi Wine yageze muri Amerika aho yagiye kuvurirwa mu buryo bwihariye

Ku mugoroba w’ejo ku wa gatandatu, Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine yatangaje ko yamaze kugera muri leta zunze ubumwe za Amerika amahoro, aho yagiye kwivuriza mu buuryo bwihariye nyuma yo gukorerwa iyicarubozo n’inzego z’umutekano za Uganda.

Mu butumwa bugufi uyu muhanzi wahindutse umunya Politiki yasangije ku mbuga nkoranyambaga ze, yavuze ko yamaze kugera amahoro muri Amerika aho yagiye kwivuriza inkoni yakubiswe n’abasirikare barinda perezida Yoweri Museveni.

Ati”Nshuti bavandimwe bo mu bice byose by’isi, nyuma y’iminsi myinshi y’amanzaganya, namaze kugera muri Amerika amahoro aho zahererwa ubuvuzi bwihariye, nyuma y’iyicarubozo nakorewe n’abasirikare ba SFC.”

Bobi Wine wari uherekejwe n’umugore we Barbie Kyagulanyi, yanavuze ko mu gihe cya vuba ari bwo aza gutangaza inzira y’umusaraba yanyuzemo kuva yatabwa muri yombi ku wa 13 Kanama 2018.

Ati”Turashima isi ku kuba yaratubaye hafi muri ibi bihe bikomeye. Turanashima Imana ku byiza ikora. Vuba aha, nzababwira neza ibyambayeho kuva ku wa 13 Kanama. Nzanababwira icyo numva dukwiye gukora dufatanyije mu rwego rwo gukomeza urugamba rwo kwisanzura no kwibohora.”

N’ubwo Bobi Wine akomeje gutaka iyicarubozo, igisirikare cya Uganda cyo ntigikozwa ibyo kumukubita ngo kuko ibikomere avuga ari ibyo yakuye mu mvururu zabareye muri Arua, nk’uko umuvugizi wa UPDF Brig Richard Karemire aherutse kubitangaza.

Ku wa gatanu w’iki cyumweru ni bwo abaganga bo muri Uganda babanje gusuzuma Bobi Wine, mbere yo gufata ikemezo cyo kumwohereza kwivuriza hanze y’igihugu.

Byitezwe ko aba baganga ba leta baza gutangaza vuba ibyavuye mu isuzuma bakoreye uyu mudepite.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger