AmakuruInkuru z'amahanga

Bobi Wine yafungiwe iwe mu rugo na Polisi ya Uganda

Polisi ya Uganda kuri uyu wa gatatu yatumye umuhanzi akaba n’umunya-Politiki Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine adasohoka iwe mu rugo, mu rwego rwo kumurinda kujya gukora igitaramo cy’umunsi w’ubwigenge bwa Uganda.

Kuri uyu wa gatatu ku wa 09 Ukwakira ni bwo Uganda yizihiza imyaka 57 ihawe ubwengenge n’Abongereza.

Bobi Wine yagombaga gukora igitaramo kuri uyu munsi, gusa Polisi yamuhejeje iwe mu rugo nk’uko uyu muhanzi yabyemeje abinyujije kuri Twitter ye. Amafoto yashyije kuri uru rubuga agaragaza abashinzwe umutekano bagose ibice byose bikikije urugo rwe.

Ati” Kuva saa tanu z’ijoro polisi n’abasirikare bagose urugo rwanjye ndetse n’umutungo wanjye harimo One Love Beach Busabala (Hoteli Bobi Wine afite kuri Victoria), kugira ngo bamfungire mu rugo banahagarike igitaramo cy’umunsi wacu w’ubwigenge. Magingo aya kibaye igitaramo cya 156. Ntabwo nshobora kuririmbira mu gihugu cyanjye ndirimba ukuri ku butegetsi.”

Ku bwa Bobi Wine ngo kuba perezida Museveni akomeje kwitabira ibitaramo bitandukanye by’abahanzi ndetse anaheruka kwinjira mu muziki, ngo ni ubwoba afitiye micro ishobora kumucecekesha.

Umuyobozi wa Polisi ya Uganda IGP Martin Okoth Ochola yavuze ko Bobi Wine atemerewe gukora igitaramo ngo kuko hari byinshi atitaho, birimo ubuzima bw’abantu, umutekano wo mu muhanda ndetse n’uwabantu.

Ibi bikubiye mu baruwa uyu muyoyobozi wa Polisi yandikiye Bobi Wine ku wa 02 Ukwakira, yagiye ahagaragara ku munsi w’ejo.

Umuvugizi wa Polisi y’i Kampala Patrick Onyango yashimangiye amagambo ya Ochola, avuga ko Polisi idashobora kubona abapolisi bajya gucunga umutekano muri kiriya gitaramo bijyanye n’uko bose baza kuba bari mu munsi mukuru w’ubwigenge.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger