Bobi Wine yacitse Polisi yamuhigishaga uruhindu mu gace ka Jinja
Umudepite Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine yatangaje ko yihishe amasaha atari make nyuma yo kugaragara ko ari guhigwa bukware na polisi yo muri Uganda mu Mujyi wa Jinja aho yagombaga gukorera igitaramo yari afatanyije n’abandi bahanzi batandukanye bakizamuka.
Uyu mudepite wamenyekanye cyane mu muziki wa Uganda, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yatangaje ko Polisi yariri kumuhiga bikomeye nyuma y’aho yari yateguye igitaramo muri Jinja we n’abandi bahanzi bakizamuka bo muri ako gace.
Ati “ Umujyi wose bawutereye hejuru banshakisha.”
Uyu mugabo avuga ko imihanda minini muri Jinja kuri ku cyumweru itari nyabagendwa bitewe n’iki gikorwa kandi ko ibi bizura akaboze k’ibyabereye mu Karere ka Arua.
Yavuze ko ibyamukorewe ari akarengane kiyongera ku bindi byinshi yagiye akorerwa. Yahishuye ko igipolisi cyafashe abantu be barakubitwa abandi bajyanwa muri za kasho ahatazwi ndetse ngo na we yahavuye atorotse asubira i Kampala.
Yagize ati “Igisebo, igisebo, igisebo kuri mwebwe mwateye itsinda ryanjye murisanze muri hoteli muri Jinja. Nagerageje kuza ku manywa y’ihangu, nari ntegereje kuririmba kandi mwari mwabirebye neza ko nta kibazo biteye.”
Yongeraho ati “Mumaze kuza, abaturage bo muri Jinja bagerageje kudufasha gucika no guhunga imitego y’umwanzi. Imisumari mwari mwashyize mu mihanda munshakisha kugira ngo mumbuze gusubira mu rugo narayirenze. Nageze Kampala muri iki gitondo
Umunyamategeko wa Bobi Wine, Robert Amsterdam nawe avuga ko bamwe mu bashyigikiye Bobi Wine batawe muri yombi abandi bagakubitwa bikomeye ariko nta kimenyetso na kimwe atanga cy’ibyo avuga.
Kugeza ubu Polisi ya Uganda ntacyo iravuga ku byatangajwe na Bobi Wine.
Mu minsi ishize, Perezida Museveni aherutse gutangaza ko adashobora kwemerera abantu bahura bagamije kureba uko bahirika Leta ayoboye.