Bobi Wine yabwiye akari i Murori Museveni wamwise umwanzi w’iterambere rya Uganda
Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, yavuze ko umuhanzi akaba n’umunya-Politiki Robert Ssentamu Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine ari umwanzi w’iterambere ry’igihugu ayobora, birakaza cyane uyu muhanzi wahise amubwira akari i Murori.
Ni nyuma y’igihe kigera ku myaka ibiri Bobi Wine yinjiye muri politiki ya Uganda, intego ari ukuvana ku butegetsi perezida Museveni umaze imyaka 33 ayobora Uganda.
Perezida Museveni yise Bobi Wine umwanzi w’iterambere ry’igihugu cyamubyaye, mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa BBC Alan Kasujja, yongeraho ko uyu muhanzi yagiye muri leta zunze ubumwe za Amerika akabwira abantu kudashora imari muri Uganda.
Ati” Iyo ugiye ukabwira abanyamahanga ko bagomba kutaza gushora imari mu gihugu cyacu, bisobanuye ko uba waratangije intambara yo kurwanya iterambere ryacu. Ni kuki wumva ko ugomba gusubira inyuma ukungukira ku byo abantu bagezeho?”
” Iyo NRM (Ishyaka riri mu butegetsi muri Uganda) iza kuba itekereza ko nta musanzu w’abakuru ikeneye, twakabaye twaravuye mu biro tugashaka ibindi dukora.”
Amagambo ya Perezida Museveni yarakaje cyane Bobi Wine, ahita yihutira kumusubiza abinyujije kuri Twitter ye.
Ati” Nta n’isoni Museveni yanyise umwanzi w’iterambere rya Uganda! Nyakubahwa perezida, izina ryawe rya mbere ni ruswa, irya kabiri ni umubeshyi, gatatu ni umunyagitugu. Wasubije inyuma igihugu cyacu, wica abantu bacu, wangiza inzego unatuyoboza umunwa w’imbunda! Uri umwanzi wa Uganda!”
Shamelessly Mr. Museveni brands me enemy of Uganda's progress! Mr. President, your first name is corruption, second liar, third despot. You've ran down our country, killed our people, destroyed institutions and rule us through the barrel of the gun! You are the enemy of Uganda! https://t.co/l5QOudAji5
— BOBI WINE (@HEBobiwine) October 18, 2019
Bobi Wine yakomeje avuga ko imyaka 34 Museveni amaze ku butegetsi, yaranzwe n’ihungabana rikomeye mu nzego zose, zirimo uburezi, ubuvuzi ndetse n’ubukungu, ndetse ubuyobozi bwa Museveni bukaba bwaramunzwe n’ikenewabo, ubushomeri, ubwicanyi, guhonyoza uburenganzira bwa muntu, gukoresha nabi ububasha n’ibindi.
Museveni na Bobi Wine bombi batangaje ko baziyamamariza kuyobora Uganda mu matora y’umukuru w’igihugu azaba muri 2021.
Hitezwe kureba niba Bobi Wine azarushimaho, dore ko mugenzi we Dr.Kiiza Besigye yagerageje kurwanya Museveni mu myaka myinshi ishize ariko ntibimushobokere, ahanini bitewe n’uko igihe cyose yageragezaga kubura agatwe yasubizwaga hasi n’inzego z’umutekano muri Uganda.