AmakuruPolitiki

Bobi Wine yabajije Perezida Museveni icyo kubabaza abuzukuru be yumva bimumariye

Kuri uyu wa mbere, Robert Ssentamu Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, yageneye ubutumwa Perezida Yoweri Kaguta Museveni aho yamushinje kudaha agaciro ibitekerezo by’abadepite no gushyigikira abasirikare be bagize uruhare mu gukorera abaturage iyicarubozo nyuma y’imvururu zabereye muri Arua mu kwezi gushize.

Hari mu kiganiro uyu muhanzi usanzwe ari n’umudepite yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa mbere, ikiganiro cyabereye mu rugo rwe i Magere aho yageze ku wa kane w’iki cyumweru akubutse muri Leta zunze ubumwe za Amerika, aho yari yagiye mu kiswe’kwivuza ibikomere’.

Bobi Wine yabajije Perezida Museveni uko yumva amerewe kandi hari abantu bakorewe iyicarubozo, abishwe n’abafunzwe mu gihe cy’intugunda za Politiki zabeye Arua, Gulu Mityana ndetse no mu bindi bice bya Uganda.

Ati”Wumva umerewe ute iyo ufata abantu bawe bene aka kageni Bwana Perezida? Ni gute wumva umerewe iyo ukandagiza bote zawe ku bikanu by’abantu bawe?”

Agendeye kuko Abagande bafata Museveni nka Sekuru wabo, Bobi Wine yavuze ko ba Sekuru b’abantu batitwara nk’uko Museveni yitwara.
Yavuze ko abasokuruza ari abantu umuntu yirukankira ngo bamurinde, bamukunde kandi bamwiteho. Yatanze urugero rw’ukuntu nyirakuru ashaje cyane, ariko akaba yaramuhobeye akanagerageza kumuterura ubwo yamusuraga ku munsi w’ejo.

Yakomeje agira ati” Bwana Perezida, ndatekereza ko atari uko ba sekuru b’umuntu bagomba gufata abuzukuru babo. Ntibakwiye kubahungabanya no kubafungira ubusa ngo kuko bafite ibitekerezo bitandukanye n’ibyabo. Dukeneye kukwigiraho Bwana  Perezida.”

Bobi kandi yavuze ko yatunguwe cyane no kubona nta kintu na gito Perezida Museveni yigeze agira abashinzwe umutekano bahondaguye abantu mu gihe cy’ubushyamirane bwo muri Arua. Ku bwe ngo yari yiteze ko Museveni ko ari bugire igihano abagenera ariko ngo yatunguwe no kubashimizwa gusubizwa mu kazi kabo.

Ati”Biriya ntibyumvikana, ntibyumvikana na gato.”

Mu gihe Bobi Wine avuga ko aba bapolisi n’abasirikare bakabaye barahanwe, mu ijambo perezida Museveni aheruka kuvuga, yiyamye abanya-Politiki bakomeje kuzana umunwa muremure ku bashinzwe kuzana umutekano mu gihugu.

Ati”Ntabwo nzemerera abantu bakomeza kuryoherwa n’imbuto batazi aho zavuye. Bariya bahungu niba barakosheje nzabihanira, gusa niyamye abanya Politiki bakomeje kubashyiraho igitutu. Ubwo twarimo turwana muri Rwenzori, mwari hano muri kwirira.”

Yakomeje ababwira ko niba bifuza igihugu kitagira umutakano bagomba kujya muri Somalia.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger