Bobi Wine na Francis Zaake bagiye kujya kwivuriza mu Bwongereza
Hon Robert Kyagulanyi Sentamu uzwi nka Bobi Wine na Depite Francis Zaake bagiye kujya i London mu Bwongereza aho bagiye kwivuriza.
Aba bagabo bombi bari mu bakomeretse bikomeye mu bantu 34 bari batawe muri yombi bakanafungwa mu byumweru 2 bishize kubera ubushyamirane bwabereye muri Arua.
Byitezwe ko Ishyaka riharanira Demokarasi ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’i Kampala ari ryo ribategurira ibisabwa byose ngo bajye kwivuza.
Nobert Mao uyobora iri shyaka, yabwiye itangazamakuru ko abantu 12 barimo na Bobi Wine bagomba kujya kwivuriza mu Bwongereza, nyuma gato y’uko barekuwe by’agateganyo n’urukiko rwisumbuye rwa Gulu.
Ati”Turi kugirana ibiganiro na Dogiteri Patrick Griffin wo mu bitaro bya cyami by’i Londres kugira ngo azabashe kwakira i Londres Depite Bobi Wine na Francis Zaake.”
Kuba Bobi Wine na Francis Zaake basanzwe ari intumwa za rubanda, bisobanuye ko bagomba kwivuza mu mafaranga ya Leta ya Uganda, gusa hagomba kubanza gutangwa uburenganzira buturutse muri Minisiteri y’ubuzima.