AmakuruAmakuru ashushyeUbukungu

BNR yambuye ububasha kimwe mu bigo bikora mirimo yo kuvunja amafaranga y’amanyamahanga mu Rwanda

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 2 Ugushyingo 2021 , Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) , yatangaje ko yambuye ububasha bwo gukorera mu Rwanda imirimo yo kuvunja amafaranga y’amanyamahanga na serivisi zo kohereza amafaranga   kimwe  mu bigo bikorera mu Rwanda iyo mirimo.

Iki kigo  cyambuwe ububasha cyitwa UNIMONI Bureau De Change Ltd kubera kutubahiriza ibisabwa n’amategeko ubusanzwe gikorera mu bihugu bisaga 170 byo  ku Isi,  kikaba cyarahoze cyitwa UAE Exchange.

Mu Rwanda iki kigo cyatangaga serivisi zo kohereza no kwakira amafaranga haba ku bantu ku giti cyabo ndetse no ku bigo, kuvunja amafaranga y’amahanga n’izindi serivisi z’imari zitandukanye.

Mu itangazo iyi Banki yanyujije ku rubuga rwa Twiter rigira  riti “UNIMONI Bureau De Change Ltd yambuwe uruhushya rwo gukorera imirimo yo kuvunjisha y’amanyamahanga no gutanga serivisi zo kohereza amafaranga kubera impamvu zo kutubahiriza ibisabwa n’amategeko .”

Iri tangazo rikomeza rigira riti  Abantu bose bamenyeshejwe ko uzakorana n’iki kigo kimaze imyaka isaga itatu gikorera mu Rwanda muri ibyo bikorwa bihagaritswe azirengera ingaruka zabyo.”

Hagati aho Banki Nkuru y’u Rwanda yijeje abaturarwanda ko izakomeza gusigasira no kureberera imikorere myiza y’urwego rw’imari nk’ikigo gishinzwe kugenzura imikorere y’ibigo byahawe uburenganzira bwo kuvunja ifaranga hagamijwe kurinda ubusugire n”agaciro k’amafaranga y’igihugu.

Iki Kigo cya Unimoni cyari kimaze imyaka 3 gikorera mu Rwanda
Twitter
WhatsApp
FbMessenger