BNR yaburiye abari gushora amafaranga yabo muri STT
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Werurwe 2024, Banki nkuru y’Igihugu (BNR) yashyize hanze itangazo riburira Abanyarwanda bakomeje gushora amafaranga muri Company izwi nka STT (SuperFree to Trade).
Mu butumwa yacishije ku ruvuga rwa X rwahoze rwitwa Twitter, yayigaragaje nk’itemerewe gukora ubucuruzi bw’amafaranga.
Mwaramutse neza @CentralBankRw namwe @CMARwanda nkuko police yacu ihora ituburira kugira amakenga ngo tutagwa mu maboko y’abatekamutwe ,mwadufashije mukatumara impungenge kuri iyi company ya STT(superfree to trade)
Niba mwarayihaye icyangombwa.
Murakoze pic.twitter.com/uAhvEe3zbT— Ishema Aline (@IshemaAline) March 20, 2024
Kuva mu ntangirizo z’uyu mwaka ni bwo STT yatangiye gukorera mu Rwanda.
Abayishoyemo amafaranga basobanura bagira inyungu bahabwa ku munsi bitewe n’umubare w’amafaranga bashoyemo. Amafaranga make umuntu ashobora gushoramo ni $75 (Frw 107,000) mu gihe amenshi ari $30,000 (Rwf miliyoni 38).
Umwe mu bakorana n’iyi company yasodusobanuriye ko nk’iyo uguze ’robot’ $ 75 buri munsi STT ikungukira $ 2.4 ku munsi (Frw 3,000) mu gihe nk’uwashoye $30,000 ashobora kungukirwa $1,200 ku munsi.
BNR mu butumwa yatanze yatangaje ko Company ya STT itemerewe gukora ubucuruzi bw’amafaranga.
Iyi Banki kandi yaboneyeho gukangurira Abaturarwanda bose “kutajya mu bikorwa by’ubucuruzi bw’imitungo mvunjwafaranga idafatika kubera ko birimo ingorane nyinshi”.