AmakuruAmakuru ashushye

BNR: Kubikuza arenze 150 000 Frw muri Cooperative zo kubitsa no gutanga inguzanyo ntibyemewe

Banki nkuru y’u Rwanda, BNR, yatangaje ko kubikuza amafaranga arenze ibihumbi 150 muri Cooperative zo kubitsa no kubikuza “Sacco” mu cyumweru uretse Umwalimu Sacco bitemewe muri ibi bihe u Rwanda ruri guhanganamo na Coronavirus.

Iri tangazo ryashyizwe hanze na BNR rikomeza rivuga ko kandi nta wemerewe kubikuza amafaranga arenze ibihumbi 500 ku cyumweru ku mucuruzi ucuruza ibiribwa n’ibikoresho by’ibanze nk’ibyisuku n’ibindi nkuko byagaragajwe mu itangazo rya minisitiri w’intebe.

Kuri Sacco zikorana n’amatsinda, zahawe amabwiriza ko agomba kubikuriza itsinda amafaranga itsinda rikeneye ariko ku buryo nta munyamuryango warenza ibihumbi 50.

Sacco kandi ziributswa ko batagomba kubwira abakiriya babo ko amafaranga barayaboherereza kuri Mobile Money mu rwego rwo kwirinda ubujura bwakorwa muri ubu buryo.

Minisitiri y’ Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa 24 Werurwe 2020, habonetse abandi bantu 4 banduye covid-19 bituma abarwayi baba 40.

Polisi y’ u Rwanda iri gutangira buri mugenzi yaba uri mu modoka cyangwa ugenda n’amaguru ikamubaza aho agiye yasanga impamvu yatumye ava mu rugo itihutirwa cyane agasabwa gusubira mu rugo.

Iyi virusi yatangiriye mu gihugu cy’ Ubushinwa, bafata ingamba zikomeye zirimo kuguma mu rugo ubu ubuzima bwatangiye kugaruka kuko iyi virusi bamaze kuyihashya. Biteganyijwe ko ejo ku wa Gatatu abaturage bo mu mujyi wa Wuhan aho iyi virusi yabonetse bwa mbere bazasohoka mu mazu bamaze amezi 2 badasohokamo ngo batandura.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger