BNR iraburira abinjira muri konti zabo bakoresheje Wi-Fi
Banki Nkuru y’Igihugu (BNR), irahamagarira abantu bose guhagarika kwinjira muri konti zabo za banki bakoresheje interineti itagira umugozi (Wi-Fi) itizewe (Open Wi-Fi networks), kuko bashobora guhura n’ibyago by’uko konti zabo zakwinjirwamo n’abajura.
Ibi bibaye nyuma y’uko ibyaha bikorerwa kuri interineti bikomeje kwiyongera cyane cyane ku bantu bakoresha interineti mu kazi kabo ka buri munsi.
Impuruza y’umutekano, Banki Nkuru y’Igihugu yashyize ahagaragara kuri uyu wa mbere tariki ya 09 Ukuboza 2019, iragira iti “Muhagarike kwinjira muri konti zanyu mukoresheje interineti ya Wi-Fi. Ibi bishobora gushyira amakuru yanyu ya banki aho abajura bakoresha ikoranabuhanga bayabona. Muhagarike gufungura interineti ya Wi-Fi kenshi”.
BNR ubu iri gukora ubukangurambaga bushishikariza abantu kutagendana amafaranga (cashless), ahubwo bakajya bakoresha amafaranga mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Ubujura bukoresha ikoranabuhanga kandi ntibwibasira abaturage bafite konti muri banki gusa, ahubwo bunibasira ibigo by’imari.
Urugero, mu kwezi gushize k’Ugushyingo, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwafashe abantu 12, barimo Abanyakenya umunani, Abanyarwanda batatu, n’Umugande umwe, bari bagerageje kwiba banki ya Equity Bank Rwanda, hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga.
RIB yavuze ko abo bantu bafashwe bagerageza kwinjira muri sisiteme (System) ya Equity Bank, kugira ngo bakure amafaranga kuri konti z’abakiriya bayo bayiyoherereza kuri konti zabo, ariko baza gufatwa bataragera kuri uwo mugambi.
Ibyaha bikoresheje ikoranabuhanga biri mu byiganje cyane ku isi, bitewe n’iterambere ry’ikoranabuhanga, aho umuntu umwe gusa ashobora kugaba igitero ku bantu barenga miliyoni, Leta cyangwa ibigo yibereye mu gihugu runaka, kandi bikaba bigoye kumufata.
Imibare yatanzwe na RIB mu ntangiriro z’uyu mwaka, igaragaza ko mu mwaka ushize wa 2018, ibyaha birebana n’ikoranabuhanga byatwaye Lata asaga miliyari 66 z’amafaranga y’u Rwanda.
Habaruwe ibyaha 113 bishingiye ku ikoranabuhanga, muri byo 64 byakorewe muri Kigali.