Bizimana Djihad ntazakina imikino 2 izahuza u Rwanda na Uganda
Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu, Amavubi na KMSK Deinze yo mu Cyiciro cya Kabiri mu Bubiligi ukina mu kibuga hagati ntazakina imikino 2 izahuza u Rwanda na Uganda.
IBU byakomotse ku kuba uyu mukinnyi yaranduye Covid-19 bituma ajya mu kato kabaye intandaro yo gutuma atazagaragara mu kibuga muri iyo mikino.
Bizimana Djihad yari mu bakinnyi 36 bahamagawe n’Umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, Mashami Vincent, bitegura umukino ubanza uzahuza u Rwanda na Uganda mu gushaka itike yo gukina Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.
Amakuru dufite ubu ni uko ku wa Gatandatu, tariki 2 Ukwakira 2021, Bizimana Djihad yapimwe, ariko ibisubizo bye byerekana ko yanduye COVID-19.
Bisobanuye ko yahise ashyirwa mu kato k’iminsi iri hagati y’icumi na 15 kugira ngo abanze akire.
Bizimana kandi ntabwo ikipe ye ya Koninklijke Maatschappij Sportkring Deinze [K.M.S.K. Deinze] yamwifashishije mu mukino uyihuza na Racing White Daring de Molenbeek 47, izwi nka RWD Molenbeek kuri iki Cyumweru, tariki ya 3 Ukwakira 2021.
Bizimana Djihad yahise akurwa mu bazakinira Amavubi imikino ibiri na Uganda, irimo ubanza uteganyijwe kubera i Kigali tariki 7 Ukwakira n’uwo kwishyura uzakinirwa i Kampala, tariki ya 10 Ukwakira 2021.