AmakuruImyidagaduro

Bivugwako ari Se wa Bruce Melodie/Amateka y’umuhanzi Niyomugabo Philemon

Nziko amaherezo tuzabonana nkaguhoberana ibyishimo, wari umukiranutsi nzagukurikiza nzagusanga aheza iyo mwijuru. Uyu muhanzi iyo wumva indirimbo ze amarira azenga mu maso, ukazana urumeza umubiri wose ukumva amarangamutima yawe akozweho n’ubutumwa indirimbo ze zitanga. Ni umwe mu bahanzi baboneye abandi izuba akaba indashyikirwa ku mpano yo kuririmba mu ijwi rizira amakaraza. Ariko se uyu muhanzi wahimbye indirimbo nuyu munsi zicyumvwa ni muntu ki ? ese ko hari abavuga ko yaba ari umubyeyi (…)

Nziko amaherezo tuzabonana nkaguhoberana ibyishimo, wari umukiranutsi nzagukurikiza nzagusanga aheza iyo mwijuru. Uyu muhanzi iyo wumva indirimbo ze amarira azenga mu maso, ukazana urumeza umubiri wose ukumva amarangamutima yawe akozweho n’ubutumwa indirimbo ze zitanga. Ni umwe mu bahanzi baboneye abandi izuba akaba indashyikirwa ku mpano yo kuririmba mu ijwi rizira amakaraza. Ariko se uyu muhanzi wahimbye indirimbo nuyu munsi zicyumvwa ni muntu ki ? ese ko hari abavuga ko yaba ari umubyeyi wa Bruce Melodie byo byaba ari ukuri ? Murakaza neza muriyi nkuru.

Ubundi mu busanzwe amazina yiswe na babye ni Niyomugabo philemon yari umuririmbyi , umwanditsi w’indirimbo ndetse akaba umuhanga cyane mubyo gutunganya amashusho. Philemon yabonye izuba mu mwaka w’i 1969 avukira ahahoze hitwa ku kibuye ubu ni mu karere ka karongi , uyu munsi iyo aza kuba akiriho yarikuba afite imyaka 56 ya mavuko. Uyu muhanzi nubwo abenshi bamenye impano ye mu muziki ubwo yatangiraga gusohora indirimbo ariko inganzo ndetse n’itarano yo kuzavamo umuhanzi yabyiyumvisemo akiri muto kuko kuva mu mashuli abanza yari icyamamare ku ishuli kubera kuririrmba ndetse n’ubukorikori bwe mu gushushanya, ubwo yari amaze gusoza amashuli abanza Philemon yaje gukomereza amashuli yisumbuye ku ishuli ry’ubugeni rya Nyundo aho yize ibijyanye no gushushanya ndetse n’umuziki.


Nyuma yo gusoza amashuli yisumbuye ku Nyundo , uyu munyabigwi yaje gutoranywa mu bana b’indashyikirwa bagize amanota meza , icyo gihe yaje guhabwa buruse ya leta yo kujya kwiga mu gihugu cy’ububiligi ibijyanye no gufata ndetse no gutunganya amashusho ( Camera and Editing) ubwo yari muri iki gihugu cy’ububilgi Ninaho yakoreye indirimbo ze ziri mu zamenyekanye cyane zirimo : munsabire ndetse na nzagukurikiza.

Mu mwaka w’i1992 Niyomugabo Philemon yagarutse mu Rwanda ahita abona akazi ko gukora kuri Televiziyo Rwanda aho yari ufata amashusho ndetse akanayatunganya , aka kazi yagakoze mu gihe cyigera ku myaka ibiri Kugeza mu mwaka w’i 1994 ubwo Jenoside yakorewe abatutsi yabaga.

Mu mpera z’umwaka w’i 1994 Philemon yaje kwimukira ku mugabane w’iburayi mu gihugu cy’u buholandi agezeyo yaje gukora mu ishuli ryigisha umuziki. Mwibyo bihe yaje kumenyana n’inkumi maze batangira inzira y’urukundo rwaje gukura ndetse biyemeza kubana akaramata mu mwaka w’I 2000 ubwo bakoraga ubukwe. Aba bombi Imana yahaye umugisha urukundo rwabo aho mu mwaka w’i2001 bibarutse umwana w’imfura wabo akaba umuhungu witwa Olivier gusa uyu mwana akaba ataragize amahirwe yo kugirana ibihe byiza na Se kuko Philemon yitabye Imana uyu mwana akiri uruhinja.

Mu mwaka w’i 2001 umuhanzi wari waranyuze benshi binyuze mu nganzo ye ya kataraboneka Niyomugabo Philemon yitabye imana azize impanuka y’imodoka , gusa mbere yuko yitaba Imana papa we yari afite Gahunda yo kujya kumuhemba kuko yari amaze iminsi micye abyaye umwana we twagarutseho w’imfura witwa Olivier. Uyu munsi uyu mwana akaba abana na Mama we mu gihugu cy’ubuholandi.

Mu rugendo rwe nk’umuhanzi yakoze indirimbo nyinshi ariko zimwe mu zamenyekanye cyane zifite impamvu runaka yagiye azikora ;

1. Nzagukurikiza : iyi ni indirimbo yasohoye mu mwaka w’i 1989 ikaba ari indirimbo yakoreye Mama we wari umaze iminsi micye yitabye Imana aho muriyi ndirimbo avugako Mama we yari umukiranutsi azamukurikiza ndetse akazamusanga mu ijuru.

2. Zirikana: Iyi ni indirimbo yakoreye inkumi bakundanaga ubwo yari akiba mu Rwanda , nyuma yaho iyo nkumi yaje kujya mu gihugu cy’ububiligi maze Philemon amakuru akajya amugeraho ko iyo nkumi abandi basore basigaye bayitereta ndetse rwose bakanakora urukundo , byaramubabaje cyane maze ahitamo gufata ikaramu ndetse n’ikayi yandika indirimbo Zirikana maze yifashishije ubukorikori bwe ku mirya ya gitari aza gusohora indirimbo abenshi nuyu munsi bumva bagasesa urumeza. Inkuru y’urukundo rwa Philemon niyi nkumi yarangiriye mu marira umugani wakaya ndirimbo ngo “ Iyo nza kubasha kumenyako ari uku bizamera sinarikuba nandavura ngo ndakundana” iyo nkumi baje gutandukana buriwese anyura ize nzira gusa iyo nkumi uyu munsi ikaba igituye mu bubiligi.


3. Ubukwe Bwiza: Mukuru wa Niyomugabo Philemon ubwo yakoraga ubukwe mu mwaka w’i 1990 yamusabye ko yamukorera indirimbo, uyu muhanzi niko gukora iyi ndirimbo nuyu munsi ikaba ihogoza abageni uruhumbirajana iyo bagiye kurushinga.

4. Munsabire: mu cyongereza baravuga ngo “ Trust your instincts “ bishatse kuvuga ngo jya wizera ibyo urimo kwiyumvamo muri wowe cyangwa se icyo umutima nama wawe ukubwira . sibwo bwa mbere twese twaba twumviseko umuntu ugiye kwitaba Imana abyiyumvamo. Indirimbo Munsabire ni igihangano uyu muhanzi yakoze yiyumvamo ko agiye kwitaba Imana ndetse agasaba Rurema kweza Roho ye.

N’izind nyinshi.

Ese koko Philemon Niyomugabo yaba ariwe Papa wa Bruce Melodie?

Abenshi niko bakunze kubivuga ariko aya makuru siyo kuko ababyeyi ba Bruce Melodie Papa we yitwa Gervain Ntibihangana ndetse na Mama we Velene Muteteri , Nkuko twabigarutseho haruguru Philemon yitabye Imana afite umwana umwe wenyine nawe atagize amahirwe yo kurera kuko Impanuka yamwambuye ubuzima umwana we akiri uruhinja. uwo akaba ariwe mwana wenyine Philemon yabyaye kuriyi si.

Uyu munsi imyaka 24 irashize Niyomugabo Philemon yitabye Imana ariko ni urugero rwiza rwuko umuhanzi yitaba Imana Ariko inganzo ye itagira aho ijya kuko no ku munsi wa none umuryango nyarwanda uracyakoresha ibihangano byuyu muhanzi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger