AmakuruPolitiki

Bitunguranye DRCongo yafunze umwe mu mipaka uyihuza n’u Rwanda

Umupaka munini uzwi nka Grande Barrière uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokasi ya Congo wafunzwe mu buryo butunguranye.

Abakoresha uyu mupaka batunguwe no kujya kuhanyura nk’uko bisanzwe, bagasanga zahinduye imirishyo kuko inzego z’umutekano za DRC zawufunze.

Abaturage biganjemo abakora ibikorwa by’ubucuruzi bwambukiranya imipaka bo mu karere ka Rubavu, babyutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Ugushyingo 2024 berecyeza i Goma nk’uko bisanzwe, bamwe banyura ku mupaka wa Grande Barrière, ariko bahageze basanza urafunze.

Ni mu gihe ku ruhande rw’u Rwanda umupaka ufunguye, ariko ku ruhande rwa Congo, inzira zikaba zitakiri nyabagendwa kuri uyu mupaka wa Grande Barrière.

Bamwe mu baturage bari bagiye kunyura kuri uyu mupaka, babwiye Ikinyamakuru Umuseke ko nta bantu bari gukoresha uyu mupaka munini, yaba abagenda n’amaguru ndetse n’imodoka.

Hari uwagize ati “Hano iwacu ho harafunguye. Iyo politiki yabo yatuyobeye. Mu mupaka nta muntu n’umwe n’imodoka zose ntizambuka.”

Gusa aba baturage bavuga ko ubwo bageraga kuri uyu mupaka wa Grande Barrière, basabwe kujya kunyura ku mupaka muto uzwi nka Petite Barrière ngo kuko wo ufunguye.

Umubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, umaze igihe urimo igitotsi, ariko nubwo Ibihugu byombi bitabanye neza, imipaka ibihuza yakomeje gukora, kubera akamaro ifitiye impande zombi.

Gufunga uyu mupaka wa Grande Barrière bibaye mu gihe bitarenze kuri uyu wa 05 Ugushyingo 2024, i Goma hagomba gutangizwa ku mugaragaro itsinda rihuriweho ry’Inzego z’umutekano z’Ibihugu byombi, rigomba kuzakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemeranyijweho n’inzego z’ubutasi n’iz’umutekano, birimo kurandura umutwe wa FDLR.

Mu nama yabereye i Luanda muri Angola mu cyumweru gishize, yahuje impuguke mu mutekano n’iperereza hagati y’Ibihugu byombi, yari yafashe ibi byemezo bigamije kugarura amahoro mu burasirazuba bwa DRC, birimo no kuba u Rwanda ruzakuraho ingamba rwashyizeho zo kwirindira umutekano.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger