Bishop Rugagi yakoreye ibitangaza muri Kenya abantu barumirwa
Umuvugabutumwa Bishop Rugagi Innocent umushumba mukuru w’Itorero ry’abacunguwe Redeemed Gospel Church yakoze amateka, mu giterane cyiswe “Revival Fire in Kenya” cyakorewemo ibitangaza, abarwayi barakira abafite ibibazo birasubizwa.
Dr Prophot Joseph Njuguna umukuru w’itorero rya Shekinah Grory Tabernacle International niwe wateguye iki giterane cy’abohokeyemo imitima yabenshi, cyabereye mu gace ka Langata mu mujyi wa Nairobi.
Muri icyo giterane cy’amateka, Bishop Rugagi yahakoreye ibitangaza bamwe mu barwayi bataha bakize, abagenderaga ku mbago bazisiga mu rusengero.
Uretse gukiza abitabiriye igiterane cye barwaye, Bishop Rugagi yanahaye ibiribwa n’ibindi bikoresho by’isuku abacyitabiriye badafite ubushobozi.
Bishop Rugagi yatangaje ko “Iki giterane cyaranzwemo n’ubuntu bw’imana butangaje, nk’uko byigaragaza aho hari abantu bataye imbago, abari barwaye bakize ndetse n’indi mirimo ikomeye y’Imana yatubashishije gukora, ibohora abantu bayo.”
Bishop Innocent Rugagi usigaye uba mu gihugu cya Canada aho afite itorero, amaze iminsi mu ngendo rw’ivugabutumwa ndetse mbere yuko ajya muri Kenya yari avuye mu gihugu cya Ethiopie.
Byitezwe ko mu mpera z’uyu mwaka azakorera igiterane i Kigali.