Iyobokamana

Bishop Rugagi umaze iminsi atangaje ko agiye kujya azura abapfuye, yasengeye umukobwa wasambanaga n’umuzimu arakira

Ku cyicaro cy’Itorero Abacunguwe( Redeemed Gospel Church) riyobowe na Bishop Rugagi Innocent, abantu baba bakubise buzuye buri wa Gatatu, mu miryango n’amadirishya bamwe ariho bari guhengerereza  babuze aho bicara. Kuri uyu munsi kuri iri torero Bishop Rugagi yongeye gukoreshwa n’Imana ibikomeye aho yasengeye umugore waryamanaga n’amashitani agahita akira.

Kuwa Gatatu ushize ubwo Bishop yari ageze mu mwanya wo kubohora abantu, yaje guhamagara ngo abakobwa barara basambanywa n’abazimu. Mu magamba ye Bishop Rugagi yagize ati:” Hano hari umukobwa urara usambanywa n’umuzimu, kandi bakamarana umwanya munini cyane, ku buryo niyo amurekuye atongera gusinzira, ndetse abayanacitse intege cyane ku buryo nta n’akazi yabasha gukora.”

Bishop ari kumwirukanaho uwo muzimu.

Habanje guhaguruka abakobwa 3, Bishop ati: Mupfukame aho, ariko hari undi umwuka w’Imana arikunyereka kandi sindabona atambuka. Uwo mukobwa amaranye n’uwo muzimu igihe kinini basambana, kandi ikindi ndabona yambaye ipantalo n’agashati k’umutuku yajyanishije n’udukweto tw’umutuku.”

Ubwo Bishop amaze kuvuga ibyo uwo mukobwa yavuye ku izima yumva noneho ariwe arahaguruka, Bishop ati: Niwowe narintegereje kuko Imana ynyerekaga ko utaraza. Ubwo uwo mukobwa Bishop yahise amusengera,hanyuma amaze kumusengera arabohoka avuga uko byagenze.

Mu magambo ye ati: “Uyu ni umwaka wa 14 uwo muzimu arara ansambanya ijoro ryose, nkabyuka nta mbaraga nankeya nfite numva nacitse integer cyane.” Bishop yamubwiye ko Imana imukijije kandi ko atazongera kubona uwo muzimu ukundi, kuko igitanda cye agitwikirije amaraso ya Yesu ndetse n’umuriro.

Bishop Rugagi ukomeje kwamamara kubera uburyo akoreshwa n’Imana mu buryo bwihariye aherutse gufungura televiziyo,  Iyi Televiziyo yise TV7 Miracle Channel ikorera mu nyubako nshya ya MIC( Muhima Investment Company), iri impande y’inyubako ya Chic, muri etage ya 4. Igaragara kuri Decoderi ya StarTimes ku 115, kandi n’ubuntu niyo waba udafite abonema.

Iyi Television y’Itorero Abacunguwe mu Rwanda riyobowe n’Umunyabitangaza  Bishop Rugagi Innocent, avuga ko Televiziyo  y’itorero rye  atari iyo kurarura urubyiruko no kwigisha abayikurikira ingeso mbi, ahubwo azaba ari kugarura abantu mu murongo muzima no kubigisha ibintu byose byagira umumaro muri rusange.

Uyu munyabitangaza kandi aherutse kuvuga ko  agiye kujya azura abapfuye kubera ko ari kimwe mu bintu Imana yamuhereye ubushobozi.

Nyuma y’imyaka 14 asambanywa n’umuzimu Bishop Rugagi yamusengeye arakira
Twitter
WhatsApp
FbMessenger