Birdman yiyemeje gukuraho ibishushanyo (tatuwaji) biri ku isura ye
Umuraperi Bryan Christopher Williams, wamamaye mu muziki nka Birdman yahisemo gukuraho tatuwaji ziri kumubiri we cyane cyane ku isura kubwi inama yagiriwe n’umuraperi mugenzi we 50 Cent.
Birdman usanzwe ari Umuyobozi wa Cash Money Records, yanzuye gusiba izo tatuwaji cyangwa ibishushanyo biri ku isura ye ngo kuko byagiye bimubangamira mu bushabitsi (Business) akora.
Yashimangiye ako imyaka agezemo agomba kuyijyanisha n’uko agaragara. Binyuze mu kiganiro The Wendy Williams Show, Birdman wujuje imyaka 50 y’amavuko kuya 15 Gashyantare 2019, yatangaje ko 50 Cent yamugiriye inama yo gusubisha ibishushanyo yishyirishijeho nk’uko nawe yabigenje mu bihe bishize.
Ubwo yari mukiganiro The Wendy Williams Show , Birdman yagize ati “Ntabwo nshaka gukuraho ibishushanyo nashyirishijeho mu mutwe ariko ndashaka gukuraho ibiri mu maso…Nabajije inshuti yanjye 50 Cent kuko nawe yigeze kubikoresha. Nashakaga umuntu wamfasha gukuraho ibi nashyirishijeho mu maso.”
Yavuze ko abishyirishaho yumvaga ntacyo bimutwaye kubana nabyo ariko imyaka agezemo imutegeka kubikuraho. Mu minsi ishize ubwo yaganiraga na Forbes, Birdman yavuze ko mu bushabitsi akora yagiye abangamirwa bikomeye n’ibishushanyo yishyirishijeho mu maso.
Akorana bya hafi n’abahanzi barimo Big Tymes, Rich Gang, Dj Khaled, Jacquees, Lily Wayne, Nick Minaj, Tyga, Drake n’abandi benshi.
50 Cent wagiriye inama Birdman yo gukuraho ibi bishushanyo , we mu 2010, nibwo yahisemo kwikurishaho bimwe mu bishushanyo byari ku mibiri we, icyo gihe yabwiye ikinyamakuru People ko “byamufashe igihe kinini yinogereze kugira ngo ahishe ibyo bishushanyo”.