Biravungwa ko bidatinze ibyo umugore wa Dj Pius yakoze bigiye gutuma urukundo rwabo ruba amateka
Dj Pius n’umugore we Umulisa Ange aba bombi bakundanye bahuriye mu kabari aho Dj Pius yakoraga akazi ko kuvanga imiziki naho Ange akaba yari umusangiza w’amagambo ‘MC’ ibintu amenyerewemo cyane kandi anashoboye dore ko Ange Umulisa ari umwe mu bagore bashyushya ikirori ku rwego rwo hejuru nyuma yaho baje gutangira gucaracara mu itangazamakuru abenshi bavuga ku rukundo rwabo ndetse ababakurikira bakagaragaza ko bishimiye couple yabo ko ahubwo bidatinze bagira icyo bibwira nka bantu bakuru.
Dj pius na Ange urukundo rwabo rwaje gukomera bigera aho baje kwinjira mu byamamare mu Rwanda biruhamya imbere y’amategeko y’u Rwanda ndetse n’imana bakora ubukwe ndetse bidatinze nyuma bageze mu rugo bakaza no kubyarana Umwana umwe w’umuhungu witwa Yuhi Abriel Rukabuza,kuri ubu Umulisa Ange arikubana na nyina aho yahukaniye ku Kicukiro mu nzu yahisemo gukodesha agahunga uwo bambikanye impeta kubera intonganya za hato na hato bishobora kuba bigiye kuba intandaro yo gutandukana burundu kwab bombi.
Amakuru y’intonganya y’urugo rwa Deejay Pius na Ange Umulisa yatangiye gucaracara mu ntangiro za 2018, ubwo uyu mugabo yifataga agasiba amafoto hafi ya yose ahuriramo na Ange yari ku rubuga rwe rwa Instagram ndetse n’umugore we ntagutinzamo akaza kubigenza nk’umugabo we.
Ubusanzwe nubwo aba bombi bivungwa ko bagiye gutanywa n’umuziki kandi nanone barahujwe n’umuziki,Intandaro yo kurebana ay’ingwe hagati ya Deejay Pius na Ange, ngo yaturutse ku bikorwa bya muzika n’ubundi uyu mugabo asanzwe akora gusa na none hari amakenga pius yagize kubera ukuntu umugore akunda kugorobereza mu tubari yagiye mu kazi, abimubujije undi ahitamo guca ukubiri nawe.
Nababwira ko Mu minsi yashize bigeze kumvikana mu itangazamakuru bavuga ko umubano wabo udashobora gucikamo igikuba kuko bakundana bitari iby’agahararo,ariko mbere yaho gato muri 2016 Deejay Pius yigeze gutangaza ko ajya ashwana n’umugore we bapfuye umuziki ariko bakabihosha nk’abantu bakuru.
Ikindi kandi abenshi batamenye Ku munsi w’abagore, Ubwo Deejay Pius yashyiraga hanze ifoto ari kumwe n’umugore we amwifuriza umunsi mwiza wabahariwe kubera impamvu ze bwite ataratangaza na nubu yaje gufunga umwanya w’ahatangirwa ibitekerezo bigaragaza ko hari ikintu yikangaga we nanubu atarahishura.