Biravugwa:Umukobwa ugiye kurongorwa na The Ben yamenyekanye (AMAFOTO)
Nta minsi iciyeho abantu benshi bumva inkuru y’uko umuhanzi The Ben agiye kurongora ndetse ko bidatinze agiye no kugaruka gutura burundu mu Rwanda aho yamaze kuzuza inzu y’agatangaza iherereye i Nyamata mu karere ka Bugesera hafi neza n’aharimo kubakwa ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera.
Inkuru ikimara gusakara ko The Ben yaba agiye gukora ubukwe benshi mu bakunzi be bahise batagira kwifuza kuba babona uburanga bw’umukobwa The Ben yaba agiye kurongora, ubu hari kugaragara amafoto y’umukobwa ukekwaho kuba ari gukundana na The Ben ndetse ko ari we azanarongora.
Uwo mukobwa rero ni Ruth Jennifer ufite inkomoko muri Eritrea ni we bivugwa ko ashobora kuzabana na The Ben nk’umugore n’umugabo ndetse bakazaba batuye hano mu rwa Gasabo.
Uyu ni we Ruth Jennifer bivugwa ko ateganya kurushinga n’umuhanzi The Ben
Amakuru agera kuri Teradignews.rw avuga ko uyu mukobwa afite inkomoko mu gihugu cya Eritrea ariko akaba asanzwe aba muri Leta zunze ubumwe za Amerika, aha niho ashobora kuba yarahuriye na The Ben.
Ruth Jennifer, ni we mukobwa uvugwaho kuba agiye gukora ubukwe na The Ben, kuri ubu kandi bombi bakaba babarizwa ku mugabane wa Amerika, ariko bikavugwa ko ni bemeza ibyo kurushinga neza bazahita baza gutura burundu mu Rwanda.
Ibi bije nyuma yuko The Ben ubwo yaganiraga na Radio Rwanda yahishuye ko umwaka wa 2019 cyangwa muri 2020 ashobora kuzaba atuye mu Rwanda ahera aho anakomoza ku bijyanye no gushinga urugo nubwo yagize ibanga ibijyanye n’ ubukwe bwe kubera ko adakunda gushyira hanze ubuzima bwe bwite,aha akaba yaragize ati:
“Bishobotse nko mu myaka ibiri. [Akubita agatwenge]. Nakwiteje birashoboka (yavugaga gushinga urugo) mu myaka ibiri’. umwaka wa 2020 ushobora kuzambera umwaka udasanzwe kuko aribwo nshobora kuzaza gutura mu Rwanda akaba ari nabwo nzakora ubukwe.”