AmakuruImyidagaduro

Biravugwa ko umuhanzi Kizito Mihigo yatawe muri yombi

Biravugwa ko umuhanzi Kizito Mihigo yatawe muri yombi n’inzego zibishinzwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 13 Gashyantare 2020 n’ubwo nta rwego na rumwe rurabitangaza.

Bivugwa ko Kizito Mihigo yatawe muri yombi ubwo yari agiye gutorokera i Burundi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Twajamahoro Sylevestre yatangaje ko ‘aya makuru bakiri kuyakurikirana’.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Marie Michelle Umuhoza avuga ko yagiye abyumva ariko akaba ntacyo arabimenyaho.

Ati “Ayo makuru nayabonye nanjye nk’uko nawe uri kuyabona agenda, ariko ntayo mfite nk’Umuvugizi wa RIB ndacyayashaka.”

Nomero ya telefoni ngendanwa Umuhanzi Kizito akoresha twayigerageje dusanga ntiri ku murongo.

Kizito Mihigo yamamaye mu ndirimbo zihimbaza Imana no mu zirimo ubutumwa bwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, gusa muri 2014 yatawe muri yombi we n’abandi barimo Cassien NTAMUHANGA, Jean Dukuzumuremyi n’umugore witwa Agnes bashinjwa kuba mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’igihugu.

Icyo gihe Kizito Mihigo yaje guhamwa n’icyaha akatirwa imyaka 10 muri Gashyantare 2015, ariko muri Nzeri 2018, aza guhabwa imbabazi n’Umukuru w’Igihugu arekurwa atarangije igihano.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 14 Nzeri 2018  iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yemeje ifungurwa ry’abagororwa 2140, Muri abo harimo Kizito Mihigo na Ingabire Victoire Umuhoza bari bafungiwe muri gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere, bakurirwaho igihe cy’igihano bari basigaranye.

Kizito Mihigo yari yarakatiwe imyaka 10 n’Urukiko Rukuru muri 2015.

Biravugwa ko Kizito Mihigo yatawe muri yombi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger