Biravugwa ko Tupac Shakur yaba akiri muzima
Nyuma y’imyaka 22 ishize umuraperi Tupac Amaru Shakur, [ 2Pac ]yishwe arashwe , umuhungu wa Suge Knight producer wa Tupac akaba yari ni’inshuti ye magara akomeje gukwirakwiza amakuru avuga ko uyu muraperi ufatwa nk’umwami wa HipHop akiri muzima ndetse aba muri mugihugu cya Malaysia.
Uyu musore Suge J. Knight ibi yabinyujije ku rubuga rwa Instagram avuga ko urupfu rwa Tupac rwahibwe we azi ukuri kuri ibi bintu avuga ko ibi byose byakozwe na Illuminati ari nayo iri kugenda kuri Se wakatiwe gufungwa imyaka 28.
Uyu muhungu akomeza avuga ko 50 Cent na Beyonce bamufasha bagashyira ukuri hanze bagakuraho amakuru yahimbwe ko Tupac yapfuye mu ijoro ro mu 1996 i Las Vegas muri Nevada.
Uyu musore akimara gushyiraho aya makuru yongeye gushyira hanze indi foto abwirwa ko ari kurengera nibikomeza gutyo nawe azaburirwa irengero natitonda. Ubu butumwa yakiriye bugira buti “Uri kuvuga byinshi cyane , iki nicyo gihe cyawe nawe ngo ugende,” nkuko bigaragara uyu musore yahise asubiza ati “Ukuri kuzamenyekana kandi ntaho nzajya”
Ikindi cyatunguye abantu ni amashusho (Video) Suge J. Knight yashyize kuri instagram arimo Tupac yambaye ingofero y’umutuku n’umupira w’umutuku , munsi yaya mashusho uyu musore yanditse avuga ko ari amashusho (video) manshya avuye muri Malaysia. aya mashusho yahise arebwa n’abantu miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana anne kuzamura.
Mu yandi makuru uyu musore yavuze ni uko umuryango wa Illuminati ujya uburisha abantu b’ibyamamare bayivuyemo cyangwa banze gukorana nayo bityo afite kuvuga ukuri akiri muzima batara muhitana. Abantu benshi bakomeje kubwira uyu musore ko ibi avuga ari inzoga ziri kubimukoresha nubwo we akomeje kubihana avuga ko atafashe kubiyobyabwenge.
Ibi bije muri ikigihe umuraperi akaba na Producer Suge Knight w’imyaka 53 akatiwe igifungo cy’imyaka 28 muri gereza ashinjwa ibyaha byo kugonga umuntu yarangiza akiruka , gusa nawe uvuga ko arengana ifungwa rye hari ababyihishe inyuma barimo na Dr Dre.
Suge Knight ni we washinze inzu itunganya umuziki ya ‘Death Row Records’ mu 1991 ikaba arimwe mu nzu yazamuye abaraperi benshi bo muri Amerika barimo Dr Dre, Tupac indirimbo nka All eyes on Me yavuye muri iyi nzu undi ni Snoop Dogg wanakoreyemo album ye ya Kabiri . Uyu mugabo ni mwe mu bantu babaga hafi ya Tupac atarapfa bari n’inshuti cyane.
Iyi Death Row Records yaje gusenyuka nyuma y’urupfu rwa Tupac Shakuru (2Pac) rwakurikiwe nifungwa rya Suge Knight wari uyoboye iyi nzu itunganya umuziki, Snoop Dogg wari usigaranye iyi nzu nawe yahise ayita arigendera itangira guhura n’ibibazo by’amafaranga kandi uari imwe mu mazu y’umuziki yinjiza cyane.
Suge Knight ni umwe mu bantu bari kumwe na Tupac igihe yaraswaga i Las Vegas, muri Nevada ubwo yari avuye kureba umukino w’iteramakofe wahuje Mike Tyson na Bruce Sheldon. uyu Suge Knight byavuzweko yaba yaba yaragize uruhare murupfu rwa Tupac ariko iki cyaha nticyigeze kimuhama.
Kugeza ubu abantu benshi bizera ko Tupac Shakur yapfuye arashwe mu 1996 gusa inkuru zivuga ku rupfu rwe zagiye zivugwaho byinshi bitandukanye binavuguruzanya , ari nacyo cyatumye abantu bibaza byinshi kuri aya magambo umuhungu wa Suge Knight akomeje kuvuga nubwo bamwe bavuga ko uyu musore yavangiwe.
- Nyuma yo gushyira hanze aya makuru uyu musore avuga ko yakiriye ubutumwa bumutera ubwoba ko ari we ukurikiye kubera kuvuga ukuri kwinshi