AmakuruPolitiki

Biravugwa ko Général Alain Guillaume Bunyoni ashobora kuba yatorotse gereza

Bamwe mu Barundi bagaragaza ko Général Alain Guillaume Bunyoni wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Burundi n’umukuru wa polisi, wari ufunzwe ashinjwa ibyaha birimo gutegura umugambi wo guhirika ku butegetsi Perezida Ndayishimiye Evariste ashobora kuba yatorotse gereza bigahabwa indi nyito.

Ni mu gihe hari andi makuru atugeraho avuga ko yaba yagiye kwivuza indwara yamufatiye mu gihome.

Ayo makuru aravuga ko yamanutse kwivuriza i Bujumbura ku Bitaro bya Kira andi nayo akavuga ko yagiye kwivuriza mu Burusiya.

Gusa amakuru ari guhurizwaho na benshi, ni uko ubuzima bwa Général Alain Guillaume Bunyoni bushobora kuba butameze neza, mu gihe hari abandi bavuga ko ashobora kuba yabigize urwitwazo agatotoka.

Mu mpera za Mata 2023, nibwo hamenyekanye amakuru y’uko General Alain Guillaume Bunyoni wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Burundi n’umukuru wa polisi yatawe muri yombi n’inzego z’iperereza akurikiranyweho ibyaha bigera ku icyenda.

Kuwa mbere tariki ya 7 Ugushyingo 2023, nibwo Urukiko rw’Ikirenga mu Burundi rwaburanishije uyu Bunyoni mu kwiregura avuga ko ibyo ashinjwa byaturutse ku nzego z’iperereza ryinjiye mu mabanga ye binyuze mu bikoresho by’itumanaho.

Ni urubanza rwabereye muri Gereza nkuru ya Gitega, aho abacamanza bamusanze aho kugirango ariwe ubusanga biturutse ku budahangarwa Bunyoni afite.Mu byaha icyenda Gen Bunyoni aregwa, yiregura kuri bitatu birimo gushaka kwica umukuru w’igihugu mu mugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi bwatowe n’abaturage.

Ubwo yagezwaga mu rukiko muri Nzeri 2023, yongeye kwibutswa ibyaha aregwa ariko we asaba kurekurwa by’agateganyo kubera ko arwaye Diabete. Yavuze ko uburyo yivuza atari hamwe bitamufasha koroherwa, bikaba bibangamiye ubuzima bwe.

Icyaha cyo kunyereza umutungo ashinjwa , Bunyoni yacyamaganiye kure avuga ko adakwiye kugishinjwa kuko inkomoko y’imitungo ye izwi harimo amashuri yubatse , sitasiyo za Lisansi n’ubuhinzi.

Ati “Icyo kirego nta shingiro gifite kuko njye nakoreye igihugu! Iyo mitungo nayivanye mu byo nakoze mu myaka 20…Nafashe inguzanyo mu mabanki azwi, nshinga amasosiyete yo gutwara abantu n’ibintu, nshora imari mu buhinzi n’ubworozi hanyuma nubaka n’ibitaro! Rero n’iyo byaba ari ukuri, inzego z’ubutabera zari kuba zarabyerekanye mu myaka itatu ntangiye ubwo bucuruzi, kandi ntibyigeze bikorwa.”

Abacamanza ntibavuze rumwe nawe kuri iyi ngingo kuko bagaragaje ko Gen Bunyoni yakoresheje uburiganya igihe yashyirwaga mu nshingano, yerekana agace gato k’imitungo ye.Mu bindi byaha ashinjwa , harimo ko yashatse kwivugana umukuru w’igihugu cy’Uburundi yifashishije Abarundi bari mu buhungiro hirya no hino.

Ibi byose ashinjwa , Bunyoni yirinze kwireguraho byinshi , ahubwo ashyira mu majwi u Rwanda ko abizi neza ko inzego z’iperereza zinjiye mu bikoresho byitumanaho rye bityo ngo bikaba aribyo bishingirwaho n’urukiko.Ati “Erega Urwego rw’Iperereza rw’u Rwanda rwari rwinjiye mu bikoresho byanjye by’itumanaho, ni ho ibyo uwo unshinja yabikuye muri telefone.”

Ku cyaha cyo gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, Bunyoni yemera koko hari izo Polisi yahasanze ariko ngo zahasizwe n’abamurindaga ikindi kandi ngo zari zarapfuye.Bunyoni yafunzwe nyuma y’igihe gito anenze ubutegetsi bwa Perezida Evariste Ndayishimiye, ahamwe n’ibyaha aregwa yafungwa imyaka 30.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger