Biravugwa: Bruce Melodie agiye gusohora indirimbo yakoranye n’umuhanzi wo muri Nigeria
Nyuma yo gukora indirimbo yise ‘Ikinya’ igaca ibintu mu Rwanda no hanze yarwo, Bruce Melodie ngo yaba yenda gushyira hanze indirimbo yahuriyemo n’umuhanzi ukomeye muri Nigeria.
Itahiwacu Bruce[Bruce Melodie] ari mu mirimo ya nyuma yo gutunganya indirimbo yahuriyemo n’icyamamare muri muzika muri Africa yose gikomoka muri Nigeria.
Uyu muhanzi uheruka muri Nigeria muri Nyakanga, mu gihe yari ari ku kibuga cy’indege i Kanombe agiye gufata Rutemikirere yatangaje ko agiye muri gahunda z’akazi gusa yirinda kugira byinshi atangaza avuga ko we atajya atangaza ibintu bitaraba impamo.
Nyuma y’iminsi mike uyu muhanzi ageze muri Nigeria yaje gushyira hanze ifoto ari kumwe n’umwe mubahanzi b’ibikomerezwa muri kiriya gihugu witwa ‘Falz’ gusa ntiyagira amagambo menshi abivugaho, avuga ko bari bari kumwe gusa nta kindi kidasanzwe.
Nigeria imaze kuba igicumbi cy’umuziki muri Africa dore ko abahanzi b’ibirangirire muriki gihe bakomoka kuri uyu mugabane hafi ya bose bakomoka muri iki gihugu giherereye mu burengerazuba bwa Africa, bamwe mu bakomeye bakomokayo harimo Itsinda rya P-square, Wizkid, Davido, Yemi Alade, Tiwa Savage, Korede Bello, Runtown, Tekno Miles ,Falz , Simi, Phyno ndetse n’abandi benshi.
Amakuru agera kuri Teradig News yemeza ko Bruce Melodie hari indirimbo yahuriyemo na Tekno Miles wo muri iki gihugu cya Nigeria ndetse iyi ikaba ariyo izaza ikurikira iyo yise ‘Ikinya’ yaciye ibintu ndetse ikaba intero kuri buri wese wazahajwe n’isindwe kubera ubutumwa bwiganjemo.
Iyi ndirimbo tutabashije kumenya uko yitwa ngo iri hafi kujya hanze ndetse imirimo yo kuyitunganya imwe yamaze gusozwa, igisagaye akaba ari ukuyishyira hanze abakunzi b’umuziki w’aba bahanzi bombi bakaryoherwa.
Tekno Miles ubwo aheruka mu Rwanda mu kiganiro n’abanyamakuru, yabajijwe n’umunyamakuru niba nta muhanzi wo mu Rwanda yaba azi, maze nta kujijinganya avuga ko nta muhanzi n’umwe wo mu Rwanda azi ndetse anemeza ko n’imiziki yo mu Rwanda ntaho iragera ku buryo yabona amahirwe yo kumenya umwe mubayikora.
Uyu muhanzi yavuze ko atabeshye nta muhanzi n’umwe wo mu Rwanda azi gusa yemeza ko aramutse abonye amahirwe akabona abamuhuza n’umwe mu bahanzi bo mu Rwanda yakorana nawe .
Yagize ati ” Mu by’ukuri nta muhanzi n’umwe wo mu Rwanda nzi ntababeshye gusa ndamutse mbonye uwo twakorana nabyishimira kuko nshaka guteza umuziki wo muri Afurika imbere, abateguye igitaramo baramutse bampuje n’umwe mu bahanzi bo mu Rwanda nabyishimira kandi hari umusaruro byatanga.”
Si Bruce Melodie werekeje muri iki gihugu cya Nigeria agiye mu rugendo rw’akazi kajyanye na Muzika, kuko na Charly na Nina nabo mu minsi yashize bagiriyeyo urugendo bakaza no gutangaza ko hari indirimbo bavuyeyo bakoranye n’umuhanzi wo muricyo gihugu witwa Orezi.