Birababaje: Umukobwa utwite inda y’imvutsi yakorewe amahano n’umupasiteri
Mu gihugu cya Liberia mu gace kitwa Kakata, haravugwa inkuru ibabaje cyane y’umupasiteri watawe muri yombi nyuma yo gusambanya umugore w’imyaka 21 y’amavuko wari usanzwe atwite inda y’imvutsi.
Nkuko ibinyamakuru bitandukanye byakomeje kugenda bibyandika, aya mahano uyu mupasiteri yayakoreye mu rugo rwe ruherereye mu gace ka Kakata ubwo uyu mukobwa yajyaga kumureba amushyiriye impapuro zishyuza umuriro yari ahawe na nyirakuru.
Amakuru avuga ko ubwo uyu mukobwa usanzwe atwite inda y’imvutsi yageraga mu rugo rwa pasiteri witwa Apotre D. Franklin Snorton, uyu mugabo yamusabye ko yamusanga mu cyumba asanzwe akoreramo akazi ke iyo ari mu rugo(Bureau), ubwo yageragamo Snorton yahise amusaba kwicara hasi ndetse undi ahita abyemera ntakindi arengejeho.
Uyu mukobwa ufite inda nkuru akimara kwicara, uyu mupasiteri yahise amusaba ko bakora imibonano mpuzabitsina ndetse anamufatiraho icyuma ku ijosi amubwira ko nabyanga arahita amwica, ibi byatumye uyu mwana w’umukobwa agira ubwoba bwinshi maze yemera gukora ibyo pasiteri yaramusabye bararyamana birangiye arataha ahita ajya kubwira nyirakuru wari wamutumye kwa pasiteri Snorton ibimubayeho.
Nyirakuru w’uyu mukobwa yahise abimenyesha abagize umuryango bose barimo na papa w’uyu mukobwa utwite inda y’imvutsi, maze bahita bajya gupimisha uyu mukobwa baza gusanga koko yarasambanyijwe bahita bitabaza inzego z’umutekano ndetse biza kurangira zitaye muri yombi uyu mupasiteri washinze itorero rya Eglise centrale de Philadelphie Image of Christ Deliverance.
Yanditswe na Bertrand Iradukunda