Amakuru ashushyePolitiki

Bimwe mu byingenzi byaranze umunsi wa mbere w’inama y’igihugu y’Umushikirano 2017

Mu myaka 15 ishize, Inama y’Igihugu y’Umushikirano yagize uruhare rukomeye mu kubaka iterambere ry’Urwanda. Bimwe mu bitekerezo byavuye m’Umushikirano kandi bigashyirwa mu bikorwa harimo   Umwalimu SACCO, Abunzi  ndetse na  Girinka.

Umushyikirano w’uyu mwaka utangiranye na manda nshya y’umukuru w’igihugu Paul Kagame. Ije kandi ikurikiranye na gahunda y’imyaka 7 y’imiyoborere mishya ya  guverinoma  aho umushinga wayo w’ingenzi arukuzamura imibereho myiza y’Abanyarwanda.

Kuri uyu wa mbere rero kuya 18 ukuboza 2017, Abantu barenga 2000 bitabiriye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ibaye ku nshuro yayo 15,  mu bitabiriye harimo abayobozi mu nzego z’igihugu, mu nzego z’ibanze n’abahagarariye abaturage, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, abatumirwa baturutse mu mahanga n’Abanyarwanda baba mu mahanga (Diaspora).

Muri iyi nama y”umushikirano igiye kumara hafi amasaha 24 aho igomba kuba hagati ya tariki  ya 18 na 19 Ukuboza 2017, ingingo ziraganirwaho ni  gahunda y’igihugu igamije impinduka, iterambere ry’ubukungu, kwihaza kw’igihugu no kureba ku rubyiruko nk’imbaraga z’igihugu muri izo gahunda.

Buri munyarwanda wese aba afite uburenganzira bwo kubaza ikibazo Umukuru w’igihugu kandi agahita agisubiza ako kanya , aha byumvikane neza ko bitakorohera Leta y’urwanda kugirango abantu bose bicare hamwe bakurikirane iyi nama y’umushikirano.

Niyo mpamvu Ku rwego rw’Igihugu iyi nama iri kubera mu mujyi wa Kigali muri Kigali Convention Center, ariko hirya no hino mu gihugu bakaba bari gukurikirana iyi Nama hifashishijwe Screen za rutura ahio abaturage bicaye hamwe bari gukurikirana iyi Nama.

Perezida Paul Kagame na Minisitiri w’intebe nibo bayoboye iyi nama

Uretse abari kuyikurikira bari kumwe n’umukuru w’igihugu  muri Kigali Convention Centre, hari ahandi hantu hari gukurikiranirwa imirimo y’iyi nama muri buri ntara: Hari urubyiruko ruteraniye muri Petit Stade na Nyamasheke, Gatsibo, Musanze na Huye. Mugenzi wacu uri mu karere ka Musanze akaba yatubwiye ko Abantu batari bake bari gukurikiranira Imirimo y’Inama y’igihugu y’umushikirano muri Stade Ubworoherane aho bashyizemo Screen nini cyane kugirango babikurikirane imbona nkubone.

Ibyingenzi byaranze uyu munsi :

Dr Iyamuremye Augustin mu kiganiro cye, yasabye abanyarwanda kubakira ku ndangagaciro na kirazira by’umuco. Atanga urugero ku bisigaye biba aho usanga umubyeyi yafashe umwana we ku ngufu ati “kirazira kubona ubwambure bw’umwana ubyaye, musigaye mwumva amarorerwa asigaye aba. Kirazira kandi kubona ubwambure bw’uwakubyaye”

 

Itegeko Nshinga riteganya ko “Inama y’Igihugu y’Umushyikirano iterana nibura rimwe mu mwaka igasuzuma uko ubuzima bw’igihugu n’ubumwe bw’Abanyarwanda buhagaze. Perezida wa Repubulika atumiza kandi akayobora Inama y’Igihugu y’Umushyikirano akanagena abayitabira.”

Inama y’igihugu y’Umushyikirano iteganywa mu ngingo ya 140 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, igahuza Perezida wa Repubulika n’abahagarariye abaturage.

 

Ubwo baririmbaga indirimbo y’ubahiriza i gihugu

 

Muri Convention center niho inama iri kubera
Senateri Kalimba Zephyrin mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba (iburyo) n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi, IGP Emmanuel Gasana bakurikiranye imirimo y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano.
Uwacu Juliene ‘ minisitiri w’umuco na Siporo yatibariye iyi nama

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnson Busingye, yasubije umuturage w’i Musanze wari uvuze ko ba rwiyemezamirimo badakora neza bayamburwa hanyuma akajya ahabwa abahoze mu ngabo kuko aribo bubahiriza akazi kandi ntibashyire leta mu manza.Busingye yavuze ko nta bushakashatsi burakorwa ngo bugaragaze abatubahiriza ishyirwa mu bikorwa ry’amasoko ya leta.

Mu bibazo byabajijwe harimo icy’umuturage wavuze ko inzu ziciriritse zakunze kuvugwa zitarubakwa, aho bikunze kuvugwa ko ‘zizubakwa umwaka utaha’.

Minisitiri w’Ibikorwa remezo, James Musoni, asubije ko inzu ziciriritse zatangiye kubakwa nubwo zitaragera hose ku rugero rushimishije, anagaruka ku ngamba leta yashyizeho kugira ngo igiciro kigabanuke no kugira ngo ziboneke hose.

Hakurikiyeho umwanya wo gutanga ibitekerezo. Abaturage bari mu bice bya Nyamasheke, Musanze ndetse n’abateraniye muri iki cyumba cya Kigali Convention Center nibo bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo n’ibibazo.

Mushikiwabo yavuze ko u Rwanda rukomeje kwagura umubano n’ibindi bihugu ndetse abanyamahanga bashaka ubwenegihugu bw’u Rwanda bakabuhabwa, mu myaka irindwi ishize bukaba bwarahawe abagera kuri 472.

Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Dr Monique Nsanzabaganwa, yayoboye Ikiganiro ku iterambere igihugu gikeneye, cyarimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana (wa kabiri ibumoso), Clare Akamanzi uyobora Ikigo cy’igihugu cy’Iterambere (RDB) na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Louise Mushikiwabo (wa mbere iburyo).

Perezida w’urukiko rw’ikirenga
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, François Ngarambe
Abayobozi b’intara baja muri iyi nama
Abatumva ururimi rw’ikinyarwanda babahaye ibyo kubasemurira(Ecouteri)

Minisitiri w’Intebe, Edouard Ngirente yavuze ko urubyiruko ruri mu myaka yo gukora ruziyongera muri 2024 maze rukagera kuri 29% ruvuye kuri 27% muri 2017. yagize ati “Muri uyu mwaka wa 2017, urubyiruko ruri mu cyiciro gishobora gukora akazi (working age) rungana na 27% y’abaturage bose, mu gihe biteganyijwe ko muri 2024 bazaba bagera kuri 29%”.

Yakomeje agira ati ‘Aha rero, mu rwego rwo gufasha urubyiruko kurushaho kwitegura kujya ku isoko ry’umurimo, Guverinoma yafashe umurongo wo kujya igaragaza ahakiri icyuho mu bumenyi n’ubumenyingiro bikenewe (skills gap) mu bice byose by’ubukungu. Ibi rero bikazafasha urubyiruko rwacu kubaka ubumenyi n’ubumenyingiro rushingiye ku bikenewe ku isoko ry’umurimo ndetse no kugira uruhare rugaragara muri gahunda zose ziteganyijwe’.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko zimwe mu ntego z’ingenzi u Rwanda rwiyemeje mu kuzamura ubukungu bw’Igihugu harimo ‘kurushaho kwihutisha iterambere rishingiye ku ishoramari ry’Abikorera; ibi bikazanafasha mu guhanga imirimo mishya ku nzego zitandukanye; gushyiraho ingamba ziboneye zizafasha u Rwanda kugira umwanya mu ruhando rw’ibihugu bifite ubukungu bushingiye ku bumenyi (Knowledge-Based Economy); ndetse no gushyigikira urubyiruko rugahabwa ubumenyi n’ubushobozi kugira ngo rurusheho kwiteza imbere no guteza imbere Igihugu’.

Ijambo rya perezida wa Repubulika y’Urwanda

Ba nyakubahwa bayobozi bo mu nzego nkuru z’igihugu cyacu,
Ba nyakubahwa muhagarariye ibihugu byanyu hano mu gihugu cyacu n’imiryango mpuzamahanga, batumirwa nshuti z’u Rwanda, Banyarwanda, Banyarwandakazi mbahaye ikaze muri iyi Nama y’Umushyikirano ibaye ku nshuro ya 15.

Ndabashimira kandi uruhare mugira mu biganirwa muri iyi nama. Ibitekerezo mutanga ni byo bituma iyi nama igira agaciro. Umushyikirano kandi ni umwanya mwiza wo kuganira ibirebana n’iby’ igihugu cyacu byose no gusuzuma uko igihugu gihagaze.

Nta gushidikanya ko igihugu cyacu gikomeje gukomera mu kwiyubaka, kandi ibyo bigashingira no ku bumwe n’imbaraga ubwo bumwe buturukamo, ubumwe bumaze gukomera.

Ibi twabyishimira rero. Ariko binavuze ko dushobora no gukora neza kurushaho, ndibwira ko twanatangiye gukora ku bintu bimwe na bimwe by’ingenzi kandi bya ngombwa kugira ngo tugeze u Rwanda rwacu ku rundi rwego.

Ndagira ngo mbagezeho bimwe mu bimaze gukorwa no kugerwaho mu minsi ishize tutibagiwe ndetse n’ibihe ibyo bikorwa bikorerwamo.

Reka ntangirire ku buhinzi n’ubworozi, kubera umwanya ukomeye ibyo bifite mu buzima bw’igihugu cyacu. Ubuhinzi bwari bumaze igihe butiyongera ariko muri uyu mwaka umusaruro ubuturukaho wiyongereye ku gipimo cy’ibice umunani ku ijana nubwo habayeho ibibazo bitandukanye birimo twa dukoko twona ibihingwa n’izuba ryaravuye igihe kirekire, mu bice by’igihugu.

Imbaraga z’abaturage nizo zatumye habaho iyi mpinduka. Ndagira ngo mbibashimire kandi mbasabe gukomereza aho. Ubufatanye bw’inzego za leta bwatumye ibihabwa abahinzi bibageraho ku gihe binagabanya ruswa yabigaragaragamo, mu kuhira imyaka nako kwarafashije muri uko kongera umusaruro.

Twafashe icyemezo cyo gushora imari mu gutunganya imbuto zo mu gihugu kugira ngo twongere agaciro k’ibyo duhinga kandi tugabanye gutegereza izivuye hanze akenshi tutakwizera ko zizaboneka uko tubishaka cyangwa zizabonekera igihe. Birashimije kubona abana bacu barangiza amashuri baratangiye kwihangira ibyo bakora cyane cyane ndetse mu bijyanye na Entrepreneurship n’ibikorwa bishingiye ku buhinzi, birashishikariza n’urundi rubyiruko gutekereza ku mahirwe arimo.

Mu byerekeranye n’ubukungu, mu 2017 twandikishije ishoramari rishya n’irindi rijyanye n’ibikorwaremezo bingana n’amadolari ya Amerika miliyari n’igice aha harimo Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bugesera twamaze igihe kirekire dufite mu byifuzo bisa n’ibyananiranye ariko ubu biragenda neza kirimo kirubakwa.

Ingamba zo gutekereza ubukerarugendo bushingiye ku nama zibera mu gihugu zatangiye gutanga umusaruro. Uyu mwaka u Rwanda rwakiriye inama 16 […]

Abashyitsi kandi bishimira ibyo babona, batubera abaduserukira iyo basubiyeyo, bavuga ibyiza babonye bizana abandi ariko aha nakwibutsa ko dushobora no kongera kuri ibyo byinshi kurushaho kubinoza byarushaho kugira akamaro.

Ingamba zo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda nazo zongereye umusaruro ugereranyije n’umwaka ushize, ibicuruzwa twohereza mu mahanga byiyongereye ku kigero cya 50%; ibyo dukura hanze byo byagabanutse kuri 3%. Kubera iyi mpamvu ikinyuranyo mu bucuruzi bwacu n’amahanga cyaragabanutse ku kigero kirenze 20%. Muri uyu mwaka twashyizeho imirimo 8000 kandi tuzakomeza kuyongera.
Agaciro k’ibyo twohereza mu mahanga biturutse ku mabuye y’agaciro ubu karuta ak’ibindi bikubiye hamwe. Ibi bituruka ku mbaraga twashyize mu kubyongerera agaciro bitaroherezwa.

Leta izakorana n’abashoramari mu nganda ishyiraho igiciro kidahenze mu nganda kugira ngo abifuza gukoresha ayo mashanyarazi barusheho kutakoresha badahenzwe.

Ibi byose bigenda neza kandi biganisha aheza bituruka mu mbaraga za leta n’izabikorera, ziha abakozi b’Abanyarwanda n’ibigo uruhare mu kongera agaciro k’ibyo bakora.

Gahunda ya leta y’imyaka irindwi izaganirwaho muri uyu mushyikirano, ibyo bizaba intangiriro yo kutugeza ku ntego yacu yo kuba igihugu cy’ubukungu bwisumbuye mu mwaka wa 2050.

Tugomba gukomeza inzira nziza turimo ariko kandi duhora twongera imbaraga no gukosora ibyaba bitaragenze neza, kumenya uko igihugu gihagaze ntabwo bikwiye kuba igikorwa cya rimwe mu mwaka ahubwo ni isuzuma rigomba guhoraho, tukibaza ibibazo bitandukanye.

Iterambere tuvuga tugomba kwibaza niba rigenda ku muvuduko twifuza cyangwa dushoboye cyangwa ukwiye. Dukwiye kwibaza niba dukora ibishoboka byose biri muri ubwo bushobozi dufite cyane dushyize imbere imibereho y’Abanyarwanda bacu bose ntawusigaye inyuma.

Inshingano yo kubaza no gusubiza ibi bibazo ni iyacu. Muri urwo rwego ndumva ko impinduka mu ireme ry’uburezi ku nzego zose igomba kuba kimwe muri gahunda dushyira imbere, uburezi bugera kuri bose uko byagenwe, burera neza, bujyana n’ibihe tugezemo bikerekana niba abantu tubaha ubumenyi, ubushobozi, bya ngombwa kandi bifasha gutwara igihugu cyacu imbere bishingiye niba cyubaka ubukungu bw’urwego rwo hejuru.

Dushobora gutangira dusuzuma ndetse n’ubushakashatsi niba nabyo bikorwa mu ikoranabuhanga bikoresha ibigezweho bityo tugashyiraho gahunda y’ibikorwa ibereye ibyo byose twifuza ndetse n’uburyo tubayeho, ibyo bikwiye kuba inshingano ya buri wese kandi bishingira no ku myumvire myiza.

 
 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger