Bimwe mu byateye ya mpanuka y’indege ya Ethiopian Airlines byatangiye kujya ahagaragara
My gihe hagikomeje iperereza ngo hamenyekane icyaba cyarateye ya mpanuka y’indege ya Ethiopian Airlines iheruka gutwara ubuzima bw’abantu 157, amakuru yasohotse avuga ko Abapilote bayo bari babanje gukora ibishoboka byose ngo bayirwaneho, bikarangira ibivuganye.
Nk’uko ikinyamakuru Wall Street Journal cyabitangaje, ngo Abapilote b’iriya ndege bakurikije amabwiriza yose yakwifashishwa mu gihe cy’akaga yashyizweho n’abayikoze, ariko bikarangira ntacyo bagezeho.
Ngo Abapilote banakije icyitwa MCAS (Manoeuvring Characteristics Augmentation System) ariko bikarangira indege ikomeje guta umurongo. MCAS ni systeme nshya yashyizwe mu ndege zo mu bwoko bwa Boeing 737 ifasha indege kumanura ikizuru cyayo kugira ngo umuvuduko wiyongere. Inafasha kandi indege kuba itapfa guhagarara mu buryo ubwo ari bwo bwose.
Mu busanzwe iyo ucanye MCAS indege ntigaruke mu murongo, ni ngombwa kuyizimya ukiyambaza ubundi buryo bushoboka.
Wall Street Journal yavuze ko bariya ba Pilote bahisemo gucana MCAS kugira ngo byibura babone uko basubiza mu murongo iriya ndege, gusa bikarangira ikoze impanuka.
Ikinyamakuru BBC giherutse gutangaza ko ubwo iriya ndege ya Ethiopian Airlines yari imaze kugera muri metero nke mu kirere, ikizuru cyayo cyatangiye gucurama bigizwemo uruhare na MCAS inatungwa agatoki ku kuba yaratumyeho habaho indi mpanuka y’indi ndege ya Boeing 737 yahitanye abantu 189 muri Indonesia.
Bivugwa ko ubwo ngo izuru ry’iriya ndege ryacuramaga, umwe mu bapilote yabwiye mugenzi we kongera kurizamura mu kirere gusa bikarangira radiyo bavuganiragamo igize ikibazo.
Yaba iriya ndege ya Ethiopian Airlines cyangwa iriya yashwanyukiye muri Indonesia, nta n’imwe muri zo yari ifite icyo bita Alert System ishinzwe kuburira abapilote mu gihe hari ikibazo kibaye.
Magingo aya uruganda rukora ziriya ndege ruhugiye mu bikorwa byo kureba uko rwazikosora bundi bushya, ruzishyiramo ibikoresho bihagije byo gutanga imbuzi mu gihe hari ikibazo kibaye.