Bimwe mu byaranze ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 EAC imaze ishinzwe
Kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2019 umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) wizihije isabukuru y’imyaka 20 umaze wongeye gusubukura ibikorwa byawo.
Ni umuhango wabereye ku cyicaro gikuru I Arusha muri Tanzania aho umuyobozi w’ inteko ishinga amategeko y’uyu muryango (EALA) Martin Ngoga yavuze ko uyu muryango ukora neza kurusha indi yose havuyemo umuryango w’ibihugu by’Uburayi.
Martin Ngoga Perezida w’Inteko ya EALA yavuze ko kuva kuri uyu wa mbere hazatangira ibikorwa by’inteko kandi mu biganiro hazagarukwaho urugendo rwakozwe mu myaka 20 uyu muryango umaze n’ingorane wahuye na zo.
Uyu muyobozi yavuze ko umuryango wa Africa y’Iburasirazuba EAC uri mu miryango ikora neza ku rwego rw’Isi.
Martin Ngoga yavuze ko abahanga bavuze ko ukuyeho umuryango w’Ibihugu by’I Burayi (EU), EAC ari wo ukurikira.
Yakomeje avuga ko “Nubwo ukora neza hakirimo ibibazo bishingiye cyane ku kuba bimwe mu bihugu biwugize bifitanye amakimbirane.
Yagize ati “Nubwo ukora neza haracyarimo ingorane zitandukanye.”
Umuhango wo kwizihiza imyaka 20 uyu muryango umaze ushinzwe wabanjirijwe n’urugendo ruzenguruka umugi wa Arusha n’amaguru, abari barurimo bari bambaye imipira iriho ibirango bya EAC n’amabendera yawo bagenda ibirometero 8 basubira ku cyicaro ahatangiwe ibiganiro bitandukanye.
Abari bitabiriye ibi biganiro nabo bavuze ko bifuza umuryango wa EAC itarangwamo impaka, cyangwa amakimbirane ayo ari yo yose.
Uyu muryango wizihije isabukuru y’imyaka 20 mu gihe ukivugwamo ibibazo bitandukanye by’ubwumvikane buke hagati ya bimwe mu bihugu biwugize aho u Rwanda rudacana uwaka n’u Burundi ndetse na Uganda, aho u Rwanda rushinja ibi bihugu kubangamira umutekano warwo bifasha imitwe irurwanya, Uganda nayo igashinja u Rwanda gufunga imipaka ariko buri ruhande ruhakana ibyo rushinjwa.