Bimwe mu byaranze isezera rya Lionel Messi muri FC Barcelone (+Amafoto)
Nyuma na nyuma Lionel Messi w’imyaka 34 yatandukanye na FC Barcelone nyuma y’imyaka 21 ayigezemo , Kuri iki cyumweru taliki 08 Kanama 2021 nibwo habaye umuhongo wo gusezera uyu mukinnyi w’ikirangirire ku Isi.
Messi watsindiye Barca ibitego 672 , mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri iki Cyumweru uyu rutahizamu w’amateka muri iyo ekipe yabanje gufatwa n’ikiniga ararira cyane, yavuze ko yari yemeye kugabanya umushahara kugira ngo agume muri FC Barcelone.
Lionel Messi ubwo yasezeraga kuri FC Barcelone yakiniye imyaka 17 yemeje ko ari mu biganiro na Paris Saint-Germain.
Bijya gutangira hari ku wa Kane, tariki ya 5 Kanama 2021, FC Barcelone itangaza ko itazakomezanya na Lionel Messi kuko yananiwe kumwongerera amasezerano kubera ikibazo cy’amikoro n’imikorere muri La Liga.
Ikindi cyashimangiye ibi ni nyuma yaho umunsi umwe, Joan Laporta uyobora iyi kipe, yatangaje ko kugumana Messi byari kuyishyira mu gihombo izikuramo mu myaka 50 iri imbere.
Messi mu magambo ye yuje ikiniga cyinshi yagize ati “Nakoze buri kimwe kugira ngo ngume muri Barça.”
” …Mu mwaka ushize sinashakaga kuhaguma, uyu mwaka ho nabishakaga cyane, ariko ntabwo byashobotse. ”
” … Nakifuje kubasezera mu buryo butandukanye n’ubu, nkabikorera muri Stade. Ndizera ko nzagaruka hano.”
Uyu munyabigwi mu mupira w’amaguru yakomeje agira ati “Nari numvishijwe ko ngomba gukomeza hano muri Barça. Ni mu rugo, ni iwacu. Nta kibazo na kimwe cyari mu masezerano.”
Messi akomoza ku mushahara we yakomeje agira ati “Nari nemeye kugabanya umushahara kugeza kuri 50% kandi nta kindi bansabye. Ibyo nasomye ko nasabwe kugabanya umushara kugeza kuri 30% ni ibinyoma.”
Messi kandi yavuze ku bivigwa ko ari mu biganiro na Paris Saint-Germain , Messi yemeje ko byabayeho, ariko avuga ko batarumvikana neza ngo yerekezeyo.
Mu magambo ye ati “PSG birashoboka, yego. Kugeza ubu ntacyo turumvikana. ”
” Nahamagawe n’abantu benshi nyuma y’itangazo ryashyizwe hanze na FC Barcelone. Turacyavugana.”
Hari amakuru avugwa ko Messi azajya ahembwa miliyoni 25€ ku mwaka (utabariyemo uduhimbazamusyi).
Ikindi ni uko uyu mukinnyi ukomoka miri Argentina azajya yihyurwa kandi miliyoni 25€ zo gusinya.
Messi yageze muri FC Barcelone mu 2001 ubwo yari afite imyaka 14 gusa mu gihe yatangiye gukina mu ikipe nkuru mu 2004.
Messi atandukanye na FC Barcelone afite agahigo ko kuyitsindira ibitego 672 ndetse yayifashije kwegukana ibikombe 10 bya La Liga, bine bya Champions League, birindwi bya Copa del Rey, anatwara Ballon d’Or esheshatu.
Kumenyesha
Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Hamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452