Bimwe mu bisobanuro ndetse na mateka yihishe utazi y’umunsi w’abakundana witiriwe Saint Valentin twizihiza uyu munsi
Umunsi w’abakundana witiriwe Saint Valentin wizihizwa tariki ya 14 Gashyantare buri mwaka. Ni umunsi urangwa n’uko abakundana bibuka urukundo rwabo basangira, basohokana cyane cyane bahana impano zitandukanye ziganjemo indabyo.
Umunsi burya wa Saint Valentin wakomotse ku mupadiri w’Umunyaromani witwa Valentin wabayeho ku gihe cy’umwami w’abami Claudius II ahagana mu myaka 269 n’i 273 mbere y’ivuka rya Yezu kiristu. Muri icyo gihe, tariki ya 14 Gashyantare habaga umunsi mukuru wo kwihiza umunsi w’umwamikazi Juno wafatwaga nk’imana y’abagore.
Kuri uwo munsi, abasore bandika amazina y’abakobwa bari mu kigero kimwe bakayashyira mu kintu, umusore yazamura izina ry’umukobwa guhera ubwo akamuherekeza bakajya kwizihiriza uwo munsi hamwe.
Ngo ibyo byatumaga abakobwa bahura n’abasore kuko mbere byabaga bibujije, ubucuti bwabo bugakomera bukava no kubana ubuziraherezo.
Ku ngoma ya Claudius igihugu cye cyaje kugarizwa n’intambara zikomeye, agira ikibazo cy’abasirikare bagomba kurwanira igihugu kubera ko abagabo bakiri batoya bangaga gusiga abagore babo ngo bajye ku rugamba.
Umwami Claudius yafashe icyemezo cyo guhagarika gushaka, ariko Saint Valentin ntiyabyakira neza. Afatanyije na Saint Marius batangira gusezeranya abantu bashaka kubana mu ibanga. Amakuru yageze ku mwami Claudius ararakara ategeka ko Padiri Valentin afatwa agafungwa.
Padiri Valentin yarafunzwe, akatirwa urwo gupfa akubiswe amahiri akanacibwa umutwe. Ngo igihe yarategereje iherezo rye, abantu bazanaga indabyo n’ubutumwa bwo kumukomeza bakazinyuza mu idirishya.
Uyu munsi uvugwaho byinshi. Hari n’abavuga ko ubwo Valentin yari afunzwe, umukobwa w’umucungagereza yakomeje kumuba hafi, amusura kugeza igihe cyo kunyongwa. Uwo mukobwa yari afite ubumuga bwo kutabona, ariko ibitangaza byabaye mu gihe yasengeraga Valentin yongeye kureba.
Ubwo haburaga umunsi umwe ngo Valentin anyongwe, bivugwa ko yanditse ku ruparuro amagambo agira ati: “ Love from your Valentine” ni ukuvuga “urukundo rwa Valentin wawe” amushimira urukundo n’ubutahemuka yamugaragarije.
Tuvuye ku mateka ya Valentin witiriwe uyumunsi tukagaruka kera na none uyu munsi wafatwaga nk’uw’abaselibateri kurusha abakundana. Abasore n’abakobwa bakinaga umukino aho abakobwa bihishaga, maze abasore bakabashaka; iyo umusore yavumburaga umukobwa, bagombaga gushyingiranwa mbere y’uko umwaka urangira… Ibaze byari bitangaje!
Mu kinyejana cya 14, nibwo mu Bwongereza uwo munsi wafashwe nku w’urukundo koko, kuko bemeraga ko inyoni z’ingabo n’iz’ingore zihura (accouplement/mating) kuri uwo munsi…
Ku munsi wa Saint Valentin, bamwe mu bakirisitu ba Kiliziya Gatulika bajya gusura ibisigazwa bye ( reliques ) ahantu hatandukanye mu Burayi .
Mu Bushinwa na Taiwan , kuva mu mwaka wa 1980 uyu munsi wa Saint Valentin urizihizwa cyane.
Gusa mu Buyapani kuri 14 Werurwe abagabo nabo barishyura, bagaha abo bashiki babo umwenda, urukweto cyangwa ikindi gifite ibara ry’umweru kandi gihenze inshuro nibura 3 kurenza ya chocolat yaguriwe. Iyo tariki ya 14 Werurwe bayita “White Day”.
Uretse mu gihugu cya Brazil ho bagira umunsi w’abakundana wihariye uba tariki 12 Kamena, ukaba witwa “dos namorados” ndetse no muri Colombia ho uba ku wa Gatandatu wa gatatu w’ukwa cyenda, ukaba witwa “dia del amor y amistad” (umunsi w’urukundo n’ubucuti).
Mu Rwanda naho, kuva mu mwaka wa 1998 uyu munsi witaweho cyane, kandi ugenda utera imbere umwaka ku mwaka, ndetse kuri ubu mu bo tubona nk’abanyeshuri bo muri za kaminuza n’ibigo by’amashuri yisumbuye baba aribo baboneka nk’abawizihiza kurusha abandi cyane, kuko benshi baba babyungukiyemo kwerekana ingufu z’aho urukundo rwabo rugera.