Bimwe mu bintu 6 Abantu bakunze kwibeshya bikababuza Intsinzi mu buzima
Mu buzima ducamo bwa buri munsi abantu bakunda gukora amakosa rimwe na rimwe bo biyumvisha ko ari ibintu byoroshye, gusa ikinyoma ubwiye umuntu kingana no kugutakariza ikizere aho muzahurira hose.
Aho tugenda buri munsi tujya dufata imyanzuro tugendeye ku bitekerezo twumva ko byatugeza ku ntego zacu, gusa bamwe bajya bafata umwanzuro wo kwibeshya bo ubwabo bikabaviramo kutagera kucyo bashakaga nta kindi gishobora gutuma abantu batagera ku ntego zabo usibye bo ubwabo.
Ibi ni ibintu abantu bakunze kwibeshya bishobora kubabuza kugera ku ntsinzi mu buzima.
1.Intsinzi ni amashuri.
Ibi ni ibitandukanye n’ukuri kuko ukeneye kwiga ngo uzahabwe akazi gatangwa n’abagafite ariko ukeneye kwiyigisha wowe ubwawe ngo ubashe kuba rwiyemezamirirmo wikorere utari mu biganza by’undi muntu ukugenzura akubaza ngo kuki uyu munsi utakoze ibi n’ibi.ingero zifatika zirahari kuko Mark Zuckerberg washinze facebook nta mashuri mensi yari afite ayishinga kuko ni akazi yakoze yiryamiye mu nzu y’uburyamo ku ishuri.
2.Kugera ku bukire ni amahirwe.
Iyi myumvire yiganje cyane mu bakiri bato, urubyiruko, gusa abagize icyo bageraho bose mu isi ni ibyavuye mu byuya basutse. Gutekereza neza, gupanga gahunda ukabishyira mu bikorwa ku rwego ushobora kubikoraho nibyo bya ngombwa.
3.Kumva ko hari ibyo wowe udashoboye kugeraho.
Abakiri bato nibo bakunze kwibeshya cyane ko gukira no kugira ibyo ugeraho ari ibya bamwe bo bitabareba. Gerageza kumva ko wavukiye gukora impinduka kandi ubiharanire kuko ushobora kuba udakize aka kanya ejo ugakira. Urugero rworoshye niba ujya urota umunsi umwe kuzakora muri companyrunaka, tangira ushake amakuru ahagije kuriyo ubundi usigare ushaka uko wazageramo.
4.Kumva ko ugomba gutegereza igihe cyawe kikagera.
Niba ujya wumva hari igihe utegereje cyo kuzagera ku ntego zawe uribeshya, kuko ukwiye gutangira nonaha ugakora bihagije, kuko uko ugenda urushaho kumva ko igihe kitaragera abandi baba bakora.
5.Kumva ko nta gihe ufite.
Uko kwibshya kuruta ukundi kose, kuko abantu bake muriyi si nibo bashobora kuvuga ko bafite igihe gito cyane,niba ubona umwanya wo kujya kuri facebook,ukabona uwo kureba movie ku mugoroba ni gute wabura umwanya wo gushaka uko wakwihutisha iterambere ryawe? tekereza kure.
6.Kumva ko ukuze.
Nta myaka ibaho yo kugera kucyo wamye urota kugeraho kuva mu bwana bwawe bwose, kuko niba ugifite ubwonko bubasha gutekereza, ukaba ukibasha gutekereza neza ni gute byakubuza kwishakira intsinzi, ufite gukora kugera ku masengonda ya nyuma y’ubuzima.