AmakuruAmakuru ashushyeCover Story

Bimwe mu bihe byingenzi byaranze imyidagaduro mu Rwanda muri 2018

Muri uyu mwaka 2018 dusoje ni byinshi byagiye biba mu myidagaduro hano mu Rwanda muri uyu mwaka ugizwe n’iminsi 365.

Hagiye haba byinshi cyane bitandukanye ibyiza n’ibibi cyane ko bitajya bibura, ibi twaguteguriye ni bimwe mu bihe byingenzi byaranze uyu mwaka mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda.

Duhereye mu Kwezi ku Ugushyingo kuba byibuka nibwo uwitwa Iradukunda Liliane yatorewe kuba Miss Rwanda 2018 icyo gihe akurikirwa na Umunyana Shanitah aba igisonga cya Mbere , hanyuma Irebe Natasha aba igisonga cya Kabiri ni igikorwa cyabereye bwa mbere muri  KCC (Kigali Convetion Center) hari ku italiki ya 24 Gashyantare 2018. Hanyuma muri uyu mwaka nanone kuva ku italiki ya 08 Ugushyingo kugeza ku ya 08 Ukuboza Miss Iradukunda Liliane yari mubakobwa bitabiriye irushanwa ry’ubwiza rya Miss World ryabereye mu Bushinwa gusa ntagihembo na kimwe yabashije kwegukana.

Umwaka wabaye mwiza kuri Iradukunda Liliane ufite ikamba rya Miss Rwanda 2018

Ku italiki ya 14 Werurwe  nibwo hatoranyijwe abahanzi 10 bahatanira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya 8 batowe n’abanyamakuru bakora ibijyanye n’imyidagaduro  ndetse n’aba DJs . Aba bahanzi barimo ; Khalfan na Jay C bari bahagarariye injyana ya HipHop muri iri rushanwa, nyuma haza Bruce Melodie na Christopher bakora injyana ya RnB, Uncle Austin na Mico The Best bo munjyana ya Afro Beat , Amatsinda yari abiri Active na Just Family, abakobwa bari Young Grace na Queen Cha.

Bruce Melodie yahiriwe cyane n’uyu mwaka

Ku italiki ya 14 Nyakanga nibwo hasojwe irushanwa rya Primus Guma Guma  Super Star risorezwa I Gikondo muri Expo Ground ahasanzwe habera Expo. Bruce Melodie yanditse indi paji mu gitabo cy’amateka ye yegukana iri rushanwa rya PGGSS8 ahabwa Miliyoni 20 z’amanyarwanda icyo gihe Christopher wamukurikiye yabaye umuhanzi watowe n’abantu benshi mu irushanwa, Active yaje kumwanya wa 3, Uncle Austin aba  4, Queen Cha aba 5, Young Grace 6, Mico The Best aba 7, Khalfan aba 8, Jay C aba uwa 9, Just Family yegukana umwanya wa 10.

Ku italiki ya 08 Ugushyingo umuhanzi Yvan Buravan nawe yanditse ipaji ikomeye mugitabo cy’amateka ye mu muziki ubwo yegukagana igihembo cya Prix Decouvertes 2018 gitangwa na Radio mpuzamahanga y’Abafaransa RFI, ahabwa ibihembo bitandukanye harimo no gukorerwa ibitaramo mu mijyi itandukanye y’Ubufaransa n’ibindi.

Ku italiki ya 24 Kanama hasakaye inkuru itari nziza ku muhanzi Tuyushime Joshua uzwi nka Jay Polly mu muziki ubwo urukiko rw’ibanze rwa Gasabo rwakatiye uyu muhanzi igifungo cya amezi atanu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umugore we akamukura amenyo, igihano yakatiwe kizarangira ku italiki ya Mbere Mutarama 2019 aho yanateguriwe igitaramo cyo kumwakira.

Jay Polly umwaka urangiye afunze

Ku italiki ya 26 Gicurasi Perezida Kagame yakiriye Ellen De Generes icyamamare muri Amerika mu biganiro bitandukanye harimo nicyo akora kuri televisiyo ya NBC cyitwa  The Ellen Show, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro nuyu Ellen ibiganiro byari byitabiriwe na Clare Akamanzi uyobora ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB,  Ellen De Generes yasize ateye inkunga u Rwanda mubikorwa by’urukerarugendo cyane inyamaswa z’ingagi aho yanavuze ko azashinga ikigo kizajya cyita ku Ngagi zo mu birunga.

Perezida Kagame yakiriye Ellen De Generes nn’umugore we Portia de Rossi

Magingo igishushanyo mbonera cy’iki kigo cya Ellen DeGeners cyamaze gukorwa, ibuye ry’ifatizo rikazashyirwaho mu mwaka wa 2019 ari na ho imirimo yo kubaka izatangirira. Byitezwe y’uko iki kigo kizuzura mu 2020 gitwaye akayabo ka miliyoni 10 z’amadolari ya Amerika.

Iyi Kaminuza izakomeza ubushakashatsi bwa Dr Dian Fossey witaga ku ngagi zo mu birunga, anazikoraho ubushakashatsi.

Uyu mushinga wo kubaka iki kigo kizitwa ‘‘Ellen DeGeneres Campus’ cya Dian Fossey Gorilla Fund, ni impano DeGeneres yahawe n’umukunzi we Portia De Rossi muri Mutarama 2018 ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 60 y’amavuko.

Perezida Kagame aganira na Ellen De Generes

Muri uyu mwaka Umuhanzi w’icyamamare ku Isi wo muri Nigeria Davido nawe yongeye kugaruka I Kigali aho yari aje mu bitaramo yateguye yo kuzenguruka Afurika yise ‘30 Billion Tour ‘ icyo gihe uyu muhanzi wari utegerejwe cyane kuko yari inshuro ye yakabiri yari agarutse I Kigali gusa akigera kurubyiniro yaje kwitura hasi gusa ntibyatumye igitaramo cye kidakomeza.

Uyu muhanzi we na Jay Polly bavuze ko bagiye gukorana indirimbo bavuga ko izajya hanze vuba ariko umwaka urangiye iyi ndirimbo itarasohoka.

Ibitaramo by’abahanzi Nyarwanda.

Rickie Pius Rukabuza uzwi cyane nka DeeJay Pius yamuritse album ye ya mbere yise “Iwacu ”  ni album yamuritse ku itariki ya 3 Kanama 2018 mu gitaramo gikomeye yahuriyemo n’abahanzi batandukanye yatumiye , Muri iki gitaramo yahayemo icyubahiro Mowzey Radio witabye Imana muri uyu mwaka wa 2018 dusoje.

Iyi album ya mbere ya Pius yaranzwe no kwibabirwa bikomeye cyane , yari igizwe n’ibitaramo yakoreye I Musanze na Kigali aho yari yatumiye abahanzi batandukanye bo muri Uganda barimo Jose Chameleone, Pallas na Weasel wo muri Good Life.

Ubwitabire buri hasi cyane bw’igitaramo cya The Mane cyari kimwe mu bitaramo byari byiswe “Simbuka Tour” iki gitaramo cyabereye muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye cyitabirwa n’abantu bake cyane gusa abagiteguye abavuga ko hari abantu bihishe inyuma yibibyose batashatse gutangaza.

Si iki gusa dore ko no ku wa 24 Werurwe 2018 igitaramo cyateguwe na The Mane Music Label , cyari cyo kumurika inzu yabo itunganya umuziki ariko babuze abo bayimurikira mu mujyi wa Kigali kuko amasaha ane arenze ku isaha igitaramo cyagombaga kuberaho ariko ntabantu bagera kuri 40 bari aharabera igitaramo. Icyo ni gitaramo bari batumiyemo  Harmonize gusa ibitaramo byabereye I Musanze cyaritabiriwe bigaragara.

The Mane Music Label yagize intangiro itarinziza kubijyanye n’ibitaramo byayo

Igitaramo Rwanda Connect Gala , igitaramo ngaruka mwaka , icy’uyu mwaka cyahurije hamwe Itorero Inganzongari, Niyitegeka Gracien Papa Sava(Seburikoko), Umukirigita nanga Sifia Nzayisenga , Cecile Kayirebwa na Kidum Kibido w’I Burundi , ni igitaramo ku muntu wese ukunda umuziki cyane w’umwimerere kandi uririmbitse mu muco, urwenya cyangwa kwidagadura yakumva ko gishobora kwitabirwa n’abantu benshi bingerizose gusa si uko bagenze dore ko cyaranzwe n’ubwitabire buri hasi cyane gusa ibi ntibabujije abaje kwishima cyane ndetse banyurwa n’ababataramiye.

Ku itariki ya 24 Kanama 2018 nibwo habaye igitaramo cyo kwibuka umuhanzi Minani Rwema umaze imyaka 10 atabarutse ,igitaramo cyabereye muri Kigali Serena Hotel, iki gitaramo cyaranzwe no kuririmba umuziki w’umwimerere cyane cyane hibandwa kunjyana gakondo ndetse no kuvuga ibigwi uyu muhanzi Minani Rwema witabye Imana muri Werurwe 2008, azize indwara y’umwijima.

Umugore wa Minani Rwema yahawe ishimwe mu gitaramo cyari cyo kwibuka umugabo we

Umulisa Jacky (umugore wa Minani Rwema) yashimiwe n’ababyeyi be bari bitabiriye iki gitaramo k’ ubutwari yagaragaje mu bihe bikomeye yanyuzemo, maze nyina amuha igikombe amushimira uburyo atakojeje umuryango isoni mu gihe yari amaze gupfakara, ahubwo akaguma ku isezerano yagiranye n’umugabo we.

Buravan yahiriwe cyane n’uyu mwaka wa 2018 ntazawibagirwaKu italiki ya 1 Ukuboza 2018 ni ubwo Yvan yamuritse album ye ya mbere yise ‘The Love Lab’ igitaramo cyo kuyimurika  cyabereye muri Kigali Conference & Exhibition Village hahoze hitwa Camp Kigali, iki gitaramo cyaranzwe n’ubwitabire buri kurwego rwo hejuru , igitaramo cyarimo abahanzi babanyarwanda gusa.

“Celebrities Xmas Party”

Kimwe mu bwoko bw’ibitaramo bitari bimenyerewe cyane hano mu myidagaduro mu Rwanda cyiswe “Celebrities Xmas Party cyabaye ku italiki ya 25 Ukuboza kuri Noheli cyari kibaye ku nshuro ya mbere mu Rwanda , ibitaramo nk’ibi bisanzwe bimenyerewe mu bihugu byateye imbere mu myidagaduro hanze y’u Rwanda. Ni ibitaramo bihuza ibyamamare  by’ingeri zitandukanye , iki cyateguwe na The Mane inzu ifasha abahanzi, bifuza ko cyanjya gihora kiba buri mwaka , Iki gitaramo cyabimburiwe no kunyura ku itapi y’umutuku kuri ibi byamamare bihura n’abafana babo.

Baad rama yishimiye cyane uko iki gitaramo “Celebrities Xmas Party” cyo guhuza abi’ibyamamare n’abafana babo cyagenze

Uyu mwaka waranzwe n’isubikwa ry’ibitaramo byahanzi nya Rwanda bari gukorera mu gihugu cy’u Burundi aha nini biturutse kukutizera umutekano wabo dore ko abahanzi Meddy na Bruce Melodie bari bafite ibitaramo bibiri babisubitse kubera guterwa ubwoba n’abantu batamenyekanye bababwira ko nibakandagira I Burundi bazomeswa (bazicwa) birangira ibi bitaramo byose aba bahanzi batabyitabiriye nkuko Meddy yabitangaje ku wa 27 Ukuboza 2018.

Iterabwoba ryatumye Meddy na Bruce Melody basubika ibitaramo i Burundi

Uyu mwaka nanone usize umukobwa wa Perezida Paul Kagame, Ange Kagame Ingabire asabwe ndetse aranakobwa , akaba yarasabwe n’umusore witwa Bertrand Ndengeyingoma. Ni ibirori byitabiriwe n’abo mu miryango yabombi ndetse n’inshuti zabo zahafi cyane.

 

Vainqueur @teradignews.rw

Twitter
WhatsApp
FbMessenger