Bimwe mu bigo bya Leta birimo RAB byatangiye kuvana icyicaro cyabyo muri Kigali
Mu mezi ashize Guverinoma yari yatangaje ko bimwe mu bigo bya Leta bigomba kwimurwa bikavanwa mu mujyi wa Kigali bikajya kugira icyicaro muri imwe mu mijyi 6 yunganira Kigali mu rwego rwo kwegereza serivisi abaturage ubu RAB n’Ikigo cy’igihugu cy’Ingoro Ndangamurage bikaba byamaze kwimuka.
Muri iki cumweru dusoje bimwe muri ibyo bigo byatangiye gushyira uyu mwanzuro mu bikorwa ku ikubitiro himutse ikigo cy’igihugu cy’ingoro ndangamurage w’u Rwanda (INMR) cyatangaje ko guhera kuri uyu wa 16 Ukuboza 2019 kizimurira ibiro byacyo mu karere ka Huye.
INMR yatangaje ko icyicaro cyayo kizaba kiri mu karere ka Huye nk’uko byari byagenwe mu cyemezo cy’inama y’abaminisitiri mu mezi 4 ashize, guhera kuri uyu wa Mbere kikaba kiratangira gukorera ahasanzwe hakorera ingoro y’amateka n’imibereho y’Abanyarwanda ahazwi nko ku Ngoro ndangamurage iherereye mu mujyi wa Huye.
Bidatinze ikigo gishinzwe guteza imbere ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, RAB nacyo cyahise gitangaza ko kimuriye ibiro byacyo muri aka karere ko mu Majyepfo y’u Rwanda bityo ikicaro cyacyo kikazaba ariho kibarizwa.
Ibi byatumye umuyobozi w’akarere ka Huye Ange Sebutege abinyujije kuri Twitter atangaza ko akarere ayoboye kishimiye kwakira ibi bigo kandi ko abakozi babyo bahawe ikaze mu karere ka Huye.
Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, RAB kizaba gifite icyicaro mu kagari ka Rubona, Umurenge wa Rusatira ho muri aka karere ka Huye.
Mu bindi bigo bya Leta biteganyijwe kwimukira muri aka karere harimo inama nkuru y’amashuri makuru na kaminuza, HEC, serivisi z’ikigo cy’igihugu cy’ubushakashatsi mu by’inganda, NIRDA, inteko nyarwanda y’ururimi n’umuco, RALC ndetse n’ikigo cy’igihugu cy’ubumenyingiro, WDA.
Uturere tw’imijyi itandatu yunganira Kigali ari natwo duteganyijwe kwimukiramo bimwe mu bigo bya Leta ni Huye, Muhanga, Musanze, Rubavu, Rusizi na Nyagatare.