AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Bimenyimana Caleb arashinja Rayon Sports ubuhemu

Rutahizamu Bimenyimana Bonfils Caleb arashinja ikipe ya Rayon Sports yahoze akinira kwanga kubahiriza amasezerano yanditse bagiranye n’ikipe yamuzamuye ya Aigle Noir ku byerekeye kumugurisha, bikaba biri kumubuza gukinira ikipe ya Riga FC yo muri Latvia yasinyiye amasezerano .

Caleb yatangarije Radio 10 ko Rayon Sports itamuguze mu myaka 2 ishize ubwo yayerekezagamo avuye muri Aigle Noir, ahubwo iyi kipe y’I Burundi yabwiye Rayon Sports ko igiye kumutizwa ikamuzamurira urwego ariko itagomba kumugurisha rwihishwa ndetse ko nihaboneka ikipe imwifuza Rayon Sports izahabwa angana na 10 % ku mafaranga yamuguzwe.

Caleb yavuze ko yamaze kumvikana na Riga FC yo muri Latvia igisigaye ari ibyangombwa bigomba guturuka muri Rayon Sports ariko ngo ubuyobozi bw’iyi kipe bwanze gusinya ku mpapuro zimurekura buvuga ko bugomba guhabwa 50 % by’amafaranga azagurwa kandi mu masezerano handitswemo ko igomba guhabwa 10%.

Yagize ati “Icyo navuga ni uko ikipe ya Riga FC yoherereje impapuro zinyemerera gusohoka kugira ngo Rayon Sports izisinye.Rayon Sports irambwira ko idashobora kuzisinya kuko bashaka kumvikana na Aigle Noir kugira ngo bazagabane 50%. Navugishije Aigle Noir barambwira ngo bashaka 50% gute kandi mu masezerano byanditse ko tugomba kubaha 10%?.”

Yakomeje agira ati:”Ikipe yohereje impapuro zo kundekura ariko Rayon Sports yanze kuzisinya. Sinzi impamvu bari kubikora kuriya, sinzi impamvu batubahiriza amasezerano twagiranye. Sinzi niba amasezerano dusinyana nta gaciro aba afite kuko bari kumbwira ko bashaka 50 % ngo nibatayabona ntibasinya. Sinzi icyo bashaka kugeraho kuko nabwiye Aigle Noir nti basi nimufate 10 % zanjye muzihe Rayon Sports igire 20% barabyanga.”

Yakomeje agira ati: “Ibi nari mbisabye kuko nta kibazo cy’amafaranga mfite, icyo nkeneye n’umushahara, ariko yabyanze ngo irashaka 50%. Igihe kiri kunsiga, niko gahunda yanjye imeze, ikiri gutinda n’izo mpapuro ndi kubura kuko namaze kumvikana na Riga FC.”

Caleb wamaze gusinyira Riga FC amasezerano y’imayaka 3, aravuga ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bugiye kumubera imbogamizi yo kuba yatangira gukina muri iyi kipe yabaye iya mbere umwaka ushize muri shampiyona ya Latvia, kuko banze gusinya izi mpapuro.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports ntiburagira icyo butangaza kuri ibi  Caleb abashinja.

Riga FC Celeb yamaze kumvikana nayo yashinzwe mu 2014, ikinira kuri Skonto Stadium , yatwaye igikombe cya shampiyona umwaka ushize. Itozwa Luís Berkemeier Pimenta w’i Lisbon muri  Portugal.

Iyi kipe ibarizwa mu mujyi wa Riga, umurwa mukuru wa Latvia, Latvia, kiri hagati ya Lithuania na Estonia.

Caleb yemeza ko Rayon Sports iri kumubongamira mu masezerano aherutse gusingira Riga FC
Twitter
WhatsApp
FbMessenger