Bijoux wamamaye muri filime ya Bamenya ari mu rukundo n’umuhanzi nyarwanda
Munezero Aline wamamaye cyane muri filime nyarwanda nka Bijoux kubera filime y’uruhererekane yitwa ‘Bamenya’nyuma yo kudahirwa murukundo yongye kubona umukunzi mushya.
Aline abinyujije kurubuga rwa Instagram yashimangiye ko ari gukundana n’umuhanzi Lionel Sentore na we wari wambitse impeta indi nkumi mu ntangiriro za 2020.
Uyu mukobwa Bijoux amaze iminsi agaragaza ko ari mu munyenga w’urukundo na Lionel Sentore usanzwe wibera i Burayi.
Mu mafoto yashyize kuri Instagram ‘Stories; ye ari kumwe n’uyu muhanzi aho yaherekejwe n’amagambo meza y’urukundo.
Hari aho yagize ati “gukundwa ni ubusa ariko gukundwa ni ingenzi. Ariko gukunda ugakundwa ni buri kimwe, ndagukunda Lionel Sentore.”
Ahandi yanditse agira aati “Ni rutikanga igikomye ntatinya itabaro!” amagambo yakurikije udutima tugaragaza amarangamutima y’abakundana.
Uyu Lionel Sentore usanzwe iririmba injyana gakondo, ari mu rukundo na Bijoux nyuma y’uko muri 2020 na we yari yambitse impeta Mahoro Anesie umwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda 2020.
Ni impeta uyu musore yambikiye umukunzi we mu Bubiligi muri Gashyantare 2020, icyakora kuva icyo gihe nta yandi makuru y’urukundo rwabo yongeye kuvugwa.
Twabibutsa ko tariki ya 28 Kanama 2020, Bijoux ni bwo yambitswe impeta ya fiançailles n’umusore witwa Abijuru Benjamin amusaba ko babana, umukobwa arabyemera gusa birangira batandukanye dore ko mu mpera za Mutarama 2021 Bijoux yavuze ko iyo mpeta yahise ayisubiza nyuma y’uko yasanze hari ibyo badahuza,