AmakuruAmakuru ashushye

“Bihinduke cyangwa namwe muhindurwe ..”Perezida Kagame akebura abayobozi b’Inzego z’Ibanze,

Perezida Paul Kagame ubwo yasozaga amahugurwa y’Abayobozi b’Inzego z’Ibanze, kuri uyu wa Mbere, tariki ya 29 Ugushyingo 2021, yasabye abayobozi bashya batowe mu nzego z’ibanze kwita ku bibazo byugarije abaturage, bitabaye ibyo bakavuga ko badashoboye bakegura.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko atumva impamvu hari uturere imibare y’abana bagwingira iri kuri 40% nyamara nta kibuze ngo bakure neza.

Avuga ko uko imibare y’abana bagwingira yiyongera n’Igihugu kigwingira. yagize ati

“Kugwingira, imirire mibi bifite ingaruka,  si kuri uwo mwana gusa iyo babaye benshi bigira ingaruka ku gihugu cyose. Erega abana bacu iyo bagwingira n’Igihugu kiragwingira. Murifuza ko tuba Igihugu kigwingiye?”

Perezida Kagame yavuze ko abayobozi bakwiriye kuvuga ibintu bihura n’ibyo bakora, kuko ngo hari ubwo bamubwira ko ikibazo kigiye gukemuka ariko wajya kureba ugasanga kitarakemutse.

Ati “ Ni gute wavuga Oya, ariko ku rundi ruhande ugakomeza kubona igwingira? Ibyo mubisobanura mute? Habuze iki se noneho? Nabyo mwatubwiye ngo ariko tuzi ko bidashoboka, twasabye ibi ariko ntabyo tubona ni yo mpamvu tubona abana bakomeza kugwingira hirya no hino.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko hari uturere tubiri dufite imibare iri hejuru mu kugwingira kw’abana. Atanga urugero kuri Musanze, abaza abayobozi niba bari babizi, n’ikibuze ku buryo abana bagwingira.

Uwasubije yavuze ko nta na kimwe kibuze kuko ibyafasha mu gukemura ibyo bibazo bihari ahubwo habura ababikora n’uburyo bwo kubikora.

Perezida Kagame yavuze ko Gatabazi Jean Marie Vianney akiri Guverineri, yamweretse icyo kibazo cyo kugwingira n’umwanda muri Musanze bihari ku bwinshi.

Ati “Twabihindura gute rero […] ntabwo Musanze ari iya nyuma mu gihugu cyacu ku buryo yabuze ibyangombwa byose. Ikiba cyarabuze ni abayobozi bari aho, hari ikibazo kibarimo kindi, nabo mu miyoborere yabo baragwingiye. Ni ukuvuga ngo abayobozi bari hano bagaragaza kugwingira kw’abana […] ni ukuvuga ngo hari politiki, hari ubuyobozi bugwingiye.”

Yatanze urundi rugero kuri Karongi mu Burengerazuba bw’Igihugu. Yabajije umuyobozi wo muri ako karere niba abizi ko hari ukwigwingira kw’abana, undi asubiza ko abizi.

Perezida Kagame yavuze ko aya mahugurwa y’abayobozi b’inzego z’ibanze yari ngombwa kugira ngo bibukiranye, bige, bumve ndetse basubize amaso inyuma barebe aho ibintu bitagenze neza maze bikosorwe, aho byagenze neza babigeze ku rundi rwego.

Yibukije abo bayobozi ko imyanya bicayemo ari abaturage bayibashyizemo, bityo ibyifuzo byabo bigomba kubanza.

Yavuze ko kubyumva byoroshye, ariko iyo bigeze ku kubishyira mu bikorwa bihinduka ibindi, umuyobozi agashaka kwireba ubwe.

Ati “Icyo ni ikibazo kinini, ntabwo mvuga ngo nimwe mbwira gusa, n’ahantu hose aho abayobozi bakora ari bo bibanzirizaho gusa, bireba, ntibabanzirize ku bo bakorera n’abo bayobora ngo wenda nabo baze kwireba hanyuma, aho ariho hose havuka ikibazo.”

Inshuro nyinshi mu Rwanda hagiye humvikana abayobozi bakuwe ku mirimo yabo ndetse n’abeguye ku nshingano ahanini kubera kunanirwa gushyira mu bikorwa inshingano zabo.

Aba bayobozi bahawe umukoro nyuma yo gusoza amahugurwa y’iminsi umunani mu Ishuri rya Polisi i Gishari mu Karere ka Rwamagana; yibanze ku ntego igira iti “Umuturage ku isonga.’’

Twitter
WhatsApp
FbMessenger