Bigoranye Kidumu yavuze abahanzi bo mu Rwanda bahagaze neza
Mu ijoro ryo kuri uyu wa kane tariki ya 21 Ukuboza 2017 , Kidumu nibwo yasesekaye i Kigali aho aje kwitabira igitaramo cya Rwanda Konnect Gala, n’ibikabyo byinshi cyane yakumbuje Abanyarwanda iki gitaramo.
Nkuko bisanzwe bigenda , abanyamakuru bagiye kwakira Ikidumu ku kibuga cy’indege i Kanombe , bamubajije abahanzi akunda gukurikira hano mu Rwanda ndetse n’uko abona bahagaze. Bigoranye cyane Kidumu yatangaje ko atabavuga mu mazina kubera ko ngo bamwe babifata nabi, gusa ariko ntibyatinze arabavuga.
Kidum yatangaje ko kenshi yakunze kubazwa abahanzi abona bakomeye mu Rwanda akanga kubatangaza kugira ngo bitamuteranya n’abandi bahanzi icyakora ahamya ko hari abahanzi bane nawe yumva agasanga aribo bakomeye mu Rwanda.
Kidumu ntabwo yavuze ko babikora neza ahubwo yavuze ko bagerageza , yagize ati:”Mu bagabo navuga Bruce Melody na bariya bahungu baheruka gukora ubukwe, niiiiiiiiii ba Safi bo muri Urban Boys mu gihe mu bigeme (abagore) ari Knowless n’undi witwa Teta Diana”. Aba bahanzi nyarwanda ni bo bahanzi Kidum afata nk’abakomeye. Uyu muhanzi w’icyamamare mu karere. Akomoka i Burundi, gusa akunze kuza no mu Rwanda aho akunze gukorera ibitaramo bikomeye ndetse kikaba n’igihugu we afata nk’icya kabiri cy’amavuko nkuko akunze kubitangariza itangazamakuru.
Ahagana ku Isaha ya Saa yine z’umugoroba nibwo Kidumu yasesekaye i Kanombe , mu bamwakiriye harimo n’abategura igitaramo cya Rwanda Konnect Gala, Kidumu yatangaje ko afite byinshi azakorera muri iki gitaramo dore ko abimazemo igihe kirekire bimutera kuvuga ko abifitemo ubunararibonye.