Bidasubirwaho Neymar Jr. ntabwo azakinira Brazil muri Copa America
Bidasubirwaho Neymar ntabwo azakinira igihugu cye cya Brazil mu mikino ya Copa America, nyuma yo kuvunikira akagombambari mu mukino wa gicuti Brazil yaraye ikinnyemo n’igihugu cya Qatar.
Abaganga b’ikipe y’igihugu ya Brazil bemeje ko uyu musore yavunitse akagombambari k’iburyo, bityo Copa America ikaba izatangira atarabasha gukira iyi mvune. Ni mu gihe habura iminsi icyenda yonyine ngo Copa America itangire.
Neymar yasohotse mu kibuga arira mu minota ya mbere y’umukino, nyuma yo guterwa umuserebeko na myugariro wa Qatar. Byabaye ngombwa ko ahita avanwa mu kibuga igitaraganya, asimburwa na rutahizamu Everton Soares ukinira Gremio ku munota wa 21 w’umukino.
Nyuma yaje gufotorwa ava kuri Stade agendera ku mbago.
Uyu mukino wa gicuti warangiye Brazil yakiniraga imbere y’abafana bayo itsinze Qatar ibitego bibiri ku busa. Igitego cya mbere cyatsinzwe na rutahizamu Richarlison wa Leicester City mbere y’uko Gabriel Jesus atsinda icya kabiri.
Imvune Neymar yagize ni iya gatatu ikomeye agize mu marushanwa atatu akomeye atandukanye. Uyu musore mu gikombe cy’isi cyo muri 2014 cyabereye iwabo muri Brazil yagize imvune ikomeye, ituma atagaragara mu mukino wa 1/8 cy’irangiza Brazil yanyagiwemo n’Ubudage ibitego 7-1.
Mu gikombe cy’isi cyo mu Burusiya muri 2018 na bwo Neymar yagize imvune ikomeye, bituma atabasha gukomezanya na bagenzi be muri 1/4 cy’irangiza.
Muri shampiyona y’umwaka w’imikino ushize, Neymar na bwo yavunikiye mu mukino wa PSG na Strasbourg, bituma amara imikino myinshi ya shampiyona y’Abafaransa adakina.
Brazil izakina umukino wa mbere wa Copa America ku wa gatandatu w’icyumweru gitaha ikina na Bolivia, mbere yo guhura n’ibihugu bya Venezuela na Peru.