AmakuruImikino

Bidasubirwaho Manchester United yabonye umutoza mushya uri mu bubashywe i Burayi

Ikipe ya Manchester United yo mu gihugu cy’u Bwongereza yemeje Umudage Ralf Rangnick nk’umutoza wayo mushya w’agateganyo.

Rangnick uri mu batoza bubashywe cyane i Burayi, yagizwe umutoza wa Manchester United by’agateganyo kugeza uyu mwaka w’imikino urangiye.

Manchester United yavuze ko uyu mutoza yemeye ko nyuma azakomeza kuyikoramo imirimo y’ubujyanama mu yindi myaka ibiri.

Umuyobozi ushinzwe umupira w’amaguru muri Manchester United, John Murtough, yasobanuye Ralf Rangnick nk”umwe mu batoza bubashywe kandi b’abanyadushya i Burayi.

Yavuze ko bamuhisemo mbere y’abandi ngo abe umutoza w’agateganyo wa Manchester United kuko bamwizeyeho kuzanira iriya kipe ubumenyi budasanzwe mu bya tekiniki n’imiyoborere, bijyanye n’ubunararibonye bw’imyaka irenga 30 afite mu by’ubutoza.

Ralf Rangnick w’imyaka 63 y’amavuko, yari umuyobozi ushinzwe siporo no guteza imbere impano mu kipe ya Lokomotiv Moscou yo mu Burusiya.

Uyu mugabo kandi yanyuze mu makipe atandukanye y’iwabo mu Budage nk’umutoza, arimo Stutgartt, Hanover 96, Schalke 04, Hoffenheim, Leipzig n’ayandi.

Aganira n’urubuga rw’ikipe ya Manchester United, Rangnick yavuze ko yishimiye kujya muri iriya kipe, ashimangira ko azibanda ku kureba uko uyu mwaka w’imikino wayibera mwiza.

Yakomeje agira ati: “Ikipe yuzuye impano kandi ifite uburinganire bukomeye bw’abakiri bato n’abakuze. Imbaraga zanjye zose mu mezi atandatu ari imbere nzazishyira mu gufasha aba bakinnyi kuzuza ubushobozi bwabo, haba ku muntu kugiti cye ndetse nk’ikipe.”

Ralf Rangnick yasimbuye muri Manchester United umunya-Norvège Ole Gunnar Solskjaer wirukanywe muri uku kwezi.

Biteganyijwe ko Michael Carrick ari we ugomba gukomeza kuba umutoza wungirije wa Manchester United.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger