Bidasubirwaho Jose Mourinho agizwe umutoza wa Tottenham
Tunejejwe no gutangaza ko Jose Mourinho yagizwe umutoza wa Tottenham akaba yasinye amasezerano azamugeza mu mwaka w’imikino wa 2022/23.
Iri ni itangazo iyi kipe ikina muri shampiyona y’u Bwongereza yashyize hanze nyuma yo kwirukana umunya-Argentine Mauricio Roberto Pochettino Trossero wari umaze igihe kitari gito ayitoza.
Nkuko Tottenham yabishyize ku rubuga rwayo, bavuze ko Jose Mourinho ari umutoza mwiza ku Isi ndetse akaba yaranakoze amateka yo gutwara ibikombe 25 mu makipe atandukanye. Yatoje amakipe akomeye nka FC Porto, Inter Milan, Chelsea, Real Madrid na Manchester United. Tottenham yavuze ibigwi bya Jose Mourinho banakomoza ku kuba ari mu batoza batatu babashije gutwara Champions League 2 mu makipe 2 atandukanye. Ibyo bikombe yabitwaranye na FC Porto mu 2004 na Inter Milan mu 2010.
Nubwo abantu benshi batemera Mourinho nka Special one nkuko yiyita, ariko abakunzi ba Chelsea ntibazamwibagirwa kuko yabahesheje ibikombe 3 bya shampiyona mu 2005, 2006 na 2015.
Avuga ku kazi yahawe , Jose Mourinho yagize ati” Ndishimye cyane kuba ngiye mu ikipe ifite umurage mwiza nabakunzi beza, ubuhanga bw’abakinnyi bayo ndetse n’ikipe y’abato b’iyi kipe no gukorana nabo ni byo byankuruye bituma nemera akazi.”