Beyoncé yavuze uko yakiriye ubuhemu yakorewe n’umugabo we Jay z
Icyamamare mu muziki Giselle Knowles-Carter , Beyoncé muri nimero ya Vague Magazine izasohoka muri Nzeri uyu mwaka yatangaje uko abana n’umugabo we Jay Z wamuhemukiye amuca inyuma ndetse nuko yakira ibibazo ajya ahura nabyo kuva yashakana na Jay Z.
Muri iki kinyamakuru Vague Magazine ,Beyoncé azagaragara ku gifuniko cy’iki kinyamakuru ,aho ifoto yakoreshejwe yafotowe n’uwitwa Tyler Mitchell wabaye umwirabura wa mbere ufotoye igifuniko cy’iki kinyamakuru gikomeye nk’iki.
Muri iyi nyandiko y’iki kinyamakuru bise “Beyoncé in Her Own Words: Her Life, Her Body, Her Heritage” tugenekereje mu Kinyarwanda biravuga ngo ‘ Beyonce mu magambo ye, ubuzima bwe, umubiri we, umuyco we’ kimaze gusohora cyemeza aya makuru Beyoncé yavuze uko yagiye abana n’umugabo we Jay Z ndetse n’uko abasha kwihanganira amakimbirane aba hagati yabo , dore ko uyu mugabo yigeze no kubikomozaho mu ndirimbo ye yise “4:44’” avugamo ko yamuciye inyuma akamusaba imbabazi.
Uyu muhanzikazi avuga ko ibyo yigiye kubisekuru bye byagiye bimufasha mu kwihanganira ibibazo byose anyuramo yaba ibiva ku kumugabo we cyangwa ahandi kuruhande. aha yagize ati “Imiryango nkomokamo n’imiryango itaraburagamo ibibazo mu mibanire y’umugore n’umugabo , amahano , urwikekwe , ibyo byamfashije mu gukemura amakimbirane yari murukundo rwacu , kwihuza n’amateka yacu byatugiriye akamaro bitugira abantu beza. “
“Muri ibi byose nanyuzemo nize guseka, kurira ndanakura. Iyo ndeba umugore nari we mu myaka 20 yanjye mbona umukobwa muto wakuriye mu cyizere ariko ahangayikishijwe no gushimisha buri wese umuri iruhande. Ubu niyumva nk’umwiza, ufite itoto kurushaho, kandi ushimishije. Mfite n’imbaraga nyinshi birushijeho.”
Beyoncé akimara kwibaruka imfura ye “Blue Ivy Carter” ngo yizereraga mu bintu sosiyete/ rubanda bavuga ku buryo yagakwiye kuba agaragara. Yiyemeje gutakaza ibiro mu mezi atatu agashyiraho n’urugendo ruto rw’ibitaramo kugira ngo yizere ko ibyo abigeraho gusa ngo iyo asubije amaso inyuma ubu asanga byari ubusazi.
Nyuma yo kwibaruka impamga ze Rumi Carter na Sir Carter mu mwaka ushize yatangiye gutwara ibintu mu buryo butandukanye. Yavuze ko ku munsi yabyariyeho yari afite ibiro hafi 99, ndetse akaba yari afite uburwayi bw’amaraso bwatumye amara ukwezi aryamye bikamuviramo kubyara abazwe akamara ibindi byumweru yitabwaho. Gusa umugabo we yabiciyemo Gisirikare.
Yagize ati “Umugabo wanjye Jay-Z yahabaye indwanyi n’uburyo buhanitse bwo kunshyigikira. Nishimira kuba narabaye umuhamya w’imbaraga ze n’uko yakuze nk’umugabo, inshuti magara n’umubyeyi.
Jay-Z w’imyaka 48 na Beyoncé w’imyaka 36 Aba bombi bashyingiranwe mu 2008 , bafitanye abana batatu aribo Blue Ivy Carter wavutse ku wa 7 Mutarama 2012 n’impanga baherutse kwibaruka Rumi Carter na Sir Carter bavutse ku itariki 13 Kamena 2017.