Beyonce niwe uzifashishwa mu birori bya Gareth Bale
Umuririmbyikazi Beyonce ufite imyaka 36 y’amavuko wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika akaba n’umukunzi w’icyamamare muri muzika JAY-Z yatumiwe nk’umuhanzi uzasusurutsa abitabiriye ubukwe bw’umukinnyi w’ikipe ya Real Madrid Gareth Bale witegura kurushingana n’umukunzi we Emma Rhys Jones umwaka utaha.
Gareth Bale n’umukunzi we Emma Rhys bagiye gukorana ubukwe nyuma y’uko aba bombi baribasanzwe bafitanye abana babiri babakobwa Aiba Violet Bale na Nava Valentina Bale.
Nkuko bitangazwa n’abantu baba hafi y’umuryango wa Garenth Bale, baratangaza ko Garenth Bale akiri mu biganiro na Beyonce , mu rwego rwo gushaka uburyo yazaririmba mu bukwe bwabo.
Nkuko ikinyamakuru The Sun cyo mu gihugu cy’ubwongereza cyatangaje iyi nkuru, imishikirano n’ibiganiro hagati ya Gareth Bale na Beyonce yo kuzamutaramira mu bukwe bwe n’umukunzi we, kiravuga ko umuririmbyi Beyonce yifuza milliyoni 1.5 z’amayero kugira ngo azabashe kubikora nk’iko byifujwe..
Biteganijwe ko uyu muryango wa Garenth Bale uzahurira na Beyonce mu Butaliyani aho bazaba bitabiriye ibirori byo kumurika imideri.
Gareth Bale ubusanzwe ni umukinnyi wa Real Madrid ukinira iyi kipe nk’umukinnyi usatira izamu anyuze kuruhande( Umuwinger) akaba amenyerewe ku nimero ye ya 11 akaba kugeza ubu afite imyaka 28 y’amavuko aho yavutse ku itariki ya 16 Nyakanga 1989 ahitwa Cardif-united kingdom.