BET Awards: Diamond Platnumz wagaragaye mu mwambaro udasanzwe yatashye amaramasa (Amafoto)
Umuhanz Diamond Platnumz uri mu bakkmeye mu gihugu cya Tanzania, yatashye amaramasa mu bihembo bya BET Awards yari ahataniye na Burna Boy hamwe na Wizkid bo mu gihugu cya Nigeria.
Burna Boy, Beyoncé, Cardi B, Megan Thee Stallion n’umukinnyi wa Tennis Naomi Osaka bari mu batsindiye ibihembo bya BET Awards byatanzwe mu ijoro ryo ku cyumweru muri Amerika.
Umuhanzi Diamond Platnumz wari mu bashoboraga guhabwa iki gihembo ariko akakibura yavuze ko yizeye ko “ikindi gihe tuzagitwara”.
Abaturage ba Tanzania benshi ku mbuga nkoranyambaga berekanye ko bishimiye uko Diamond Platnumz yaserutse nubwo bwose atabonye iki gihembo.
Ibirori byo gutanga ibi bihembo byagaragaje nanone ko muri Amerika bari gusubira mu buzima busanzwe muri iki cyorezo cya Covid-19, kuko abantu bari bitabiriye ari benshi.
Ibi bihembo bya 21 bya BET Awards byatangiwe i Los Angeles muri Microsoft Theater ku birabura barushije abandi mu bikorwa bya muzika, film, televiziyo n’imikino.
Ku gihembo cya Best International Act gihabwa umuhanzi mpuzamahanga, Diamond Platnumz wo muri Tanzania yari mu bagihatanira, gusa cyegukanywe na Burna Boy wo muri Nigeria.
Diamond yari yaserutse i Los Angeles mu mwambaro gakondo afite kandi inkota n’ingabo mu ntoki, nubwo ategukanye icyo gihembo abakoresha imbuga nkoranyambaga benshi bo mu karere berekanye ko bamwishimiye.
Gerson Msigwa, umuvugizi wa leta ya Tanzania, yanditse kuri Twitter ati: “Abatanzania tuzi ko ari wowe watsinze, umurwanyi wa nyawe n’umunyamuziki mwiza cyane muri Africa no ku isi. Tuzagitwara ikindi gihe”.
Kuri Instagram, Diamond Platnumz yanditse ati: “Ni ishema kubona Tanzania ivugwa mu bihugu bifite abahanzi beza ku isi, ni ikintu cyo gushima Imana….Nizeye ko ikindi gihe tuzayitwara.”
Naomi Osaka, umukinnyi wa Tennis, ni we wahawe igihembo cy’umukinnyi w’uyu mwaka nyuma y’umuhate we mu bukangurambaga ku bibazo byo mu mutwe.
Reba abandi begukanye ibi bihembo:
Album y’umwaka
“After Hours” – The Weeknd
“Blame It On Baby” – DaBaby
“Good News” – Megan Thee Stallion
“Heaux Tales” – Jazmine Sullivan (UWATSINZE)
“King’s Disease” – Nas
“Ungodly Hour” – Chloe X Halle
Indirimbo nziza ifatanyijwe
Cardi B Ft. Megan Thee Stallion – “WAP” (UWATSINZE)
DaBaby Ft. Roddy Ricch – “Rockstar”
DJ Khaled Ft. Drake – “Popstar”
Jack Harlow Ft. DaBaby, Tory Lanez & Lil Wayne – “What’s Poppin” (Remix)
Megan Thee Stallion Ft. DaBaby – “Cry Baby”
Pop Smoke Ft. Lil Baby & DaBaby – “For The Night”
Umuhanzikazi wa R&B /Pop
Beyoncé
H.E.R. (UWATSINZE)
Jazmine Sullivan
Jhené Aiko
Summer Walker
SZA
Umuhanzi mwiza R&B / Pop
6lack
Anderson .Paak
Chris Brown (UWATSINZE)
Giveon
Tank
The Weeknd
Umuhanzi mushya
Coi Leray
Flo Milli
Giveon (UWATSINZE)
Jack Harlow
Latto
Pooh Shiesty
Itsinda ryiza
21 Savage & Metro Boomin
Chloe X Halle
Chris Brown & Young Thug
City Girls
Migos
Silk Sonic (UWATSINZE)
Umuhanzikazi mwiza wa Hip Hop
Cardi B
Coi Leray
Doja Cat
Megan Thee Stallion (UWATSINZE)
Latto
Saweetie
Umuhanzi mwiza wa Hip Hop
DaBaby
Drake
J. Cole
Jack Harlow
Lil Baby (UWATSINZE)
Pop Smoke
Indirimbo nziza yaririmbiwe Imana
Bebe Winans – “In Jesus Name”
Cece Winans – “Never Lost”
H.E.R. – “Hold Us Together”
Kirk Franklin – “Strong God” (IYATSINZE)
Marvin Sapp – “Thank You For It All”
Tamela Mann – “Touch From You”
BET Her Award
Alicia Keys Ft. Khalid – “So Done”
Brandy Ft. Chance The Rapper – “Baby Mama”
Bri Steves – “Anti Queen”
Chloe X Halle – “Baby Girl”
Ciara Ft. Ester Dean – “Rooted”
SZA – “Good Days” (IYATSINZE)
Umuhanzi mpuzamahanga
Aya Nakamura (Ubufaransa)
Burna Boy (Nigeria) (UWATSINZE)
Diamond Platnumz (Tanzania)
Emicida (Brazil)
Headie One (Ubwongereza)
Wizkid (Nigeria)
Young T & Bugsey (Ubwongereza)
Youssoupha (Ubufaransa)
Igihembo cy’indirimbo yatowe n’abareba
Cardi B Ft. Megan Thee Stallion – “WAP”
Chris Brown & Young Thug – “Go Crazy”
DaBaby Ft. Roddy Ricch – “Rockstar”
DJ Khaled Ft. Drake – “Popstar”
Drake Ft. Lil Durk – “Laugh Now Cry Later”
Lil Baby – “The Bigger Picture”
Megan Thee Stallion Ft. Beyoncé – “Savage” (Remix) (IYATSINZE)
Silk Sonic – “Leave The Door Open”
Video y’umwaka
Cardi B – “Up”
Cardi B Ft. Megan Thee Stallion – “WAP” (IYATSINZE)
Chloe X Halle – “Do It”
Chris Brown & Young Thug – “Go Crazy”
Drake Ft. Lil Durk – “Laugh Now Cry Later”
Silk Sonic – “Leave The Door Open”
Uwayoboye video warushije abandi
Benny Boom
Bruno Mars na Florent Déchard (UWATSINZE)
Cole Bennett
Colin Tilley
Dave Meyers
Hype Williams
Film nziza
“Coming 2 America”
“Judas And The Black Messiah” (UWATSINZE)
“Ma Rainey’s Black Bottom”
“One Night In Miami”
“Soul”
“The United States Vs. Billie Holiday”
Umukinnyi mwiza wa film w’umugore
Andra Day, “The United States vs Billie Holiday” (UWATSINZE)
Angela Bassett
Issa Rae
Jurnee Smollett
Viola Davis
Zendaya
Umukinnyi mwiza wa film w’umugabo
Aldis Hodge
Chadwick Boseman (UWATSINZE)
Damson Idris
Daniel Kaluuya
Eddie Murphy
Lakeith Stanfield
Abakizamuka
Alex R. Hibbert
Ethan Hutchison
Lonnie Chavis
Marsai Martin (UWATSINZE)
Michael Epps
Storm Reid
Umukinnyi w’umugore w’umwaka
A’ja Wilson
Candace Parker
Claressa Shields
Naomi Osaka (UWATSINZE)
Serena Williams
Skylar Diggins-Smith
Umukinnyi w’umugabo w’umwaka
Kyrie Irving
Lebron James (UWATSINZE)
Patrick Mahomes
Russell Westbrook
Russell Wilson
Stephen Curry